Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Ku bufatanye n’ikompanyi isanzwe ihuza abanyeshuli na za kamimuza zo hanze (United Scholars Center) na kaminuza zo muri Polonye, abahagarariye kaminuza eshatu zo muri icyo gihugu bahuye n’abanyeshuli bifuza kujya kwiga yo basobanurirwa byinshi kuri izo kaminuza banahishurirwa amahirwe ashamikiye ku kujya kwiga yo.
Izi kaminuza zaganiriye n’abanyeshuli b’abanyarwanda bashaka kujya kwiga yo ni kaminuza yitiriwe Papa Yohani Pawulo wa kabiri (Pope John Paul II State School of Higher Education), kaminuza itanga amasomo ajyanye n’ubushabitsi (Warsaw University of Business) ndetse na kaminuza yigisha amasomo y’ubumenyi rusange (Warsaw University of Humanities).
Madamu Magdalena Maciejuk wari uhagarariye kaminuza yitiriwe Papa Yohani Pawulo wa kabiri ibarizwa mu mujyi wa Biala Podlaska agaruka ku mwihariko wa kaminuza yabo, yavuze ko iyi kaminuza ifite amashami meza ndetse itanga diplome nziza, yongera ho ko n’ikiguzi cyo kuhiga ari gito.
Agira ati “Ku banyeshuli bavuye hanze ya Polonye, dufite icyiciro cya 2 (Bachelor’s degree) mu buforomo, ikorabuhanga ndetse n’iby’ubukerarugendo, turi mu myanya ya mbere ku rutonde rwa kaminuza zigisha neza. Ikiguzi cyo kubaho mu mujyi kaminuza yacu irimo ni gito, amafaranga y’ishuli ku biga ubuforomo ni 5200 by’amayero ku biga ibijyanye na ICT ni 3060 by’ amayero naho iby’ubukerarugendo ni 2060 by’amayero ku mwaka”.
Dr. Bartosz Glowacki wari uhagarariye Warsaw University of Busness na Wasaw University of Humanities icyarimwe avuga ko izi kaminuza zakira abanyeshuli abaturutse ku migabane itandukanye ndetse ko higa n’abanyarwanda benshi bityo agaha ikaze abandi bifuza kujya kwiga yo.
Ati “Yego rwose dufite abanyeshuli b’abanyarwanda ndetse ni bo bagize umubare munini w’abanyamahanga dufite, dufite abanyeshuli barenga igihumbi baturutse hirya no hino ku isi ariko by’umwihariko dufite abanyeshuli b’abanyarwanda basaga 140”.
Dr. Bartozy akomeza avuga ko izi kaminuza zizagabanyiriza abaziyandikisha uyu mwaka utaha ho amayero 700 ku giciro gisanzwe. Ati “Dufite akarusho ko kuzagabanya ikiguzi ku bazatangira umwaka w’amashuli utaha bakishyura amayero 2200 mu gihe ubusanzwe bishyuraga 2900”.
Niyomurinzi Ismael uyobora United Scholars Center isanzwe ihuza abanyeshuli na za kaminuza, agira inama abanyeshuli bajya kwiga hanze kubanza kugira ubumenyi burenze ubwo mu makayi kugira ngo babashe kwiga banakora akazi kabahemba kuko bishoboka ko uwiga akora yaniyishyurira ishuli ndetse akanabasha kwibeshaho atagoye ababyeyi.
United scholars center imaze imyaka irindwi ihuza abanyeshuli na za kaminuza zo ku mugabane w’Uburayi na Amerika ikaba ifitanye amasezerano n’ izigera kuri 300 zo mu bihugu bitandukanye, aho mu mwaka ushize wonyine bohereje abanyeshuli barenga 150 kwiga hanze.