Advertise your products Here Better Faster

NYABIHU: Ba DASSO 61 bahawe amahugurwa yo kwirinda no kurwanya inkongi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata,  Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi bunganira Akarere  mu gucunga umutekano bazwi nka DASSO ku kwirinda no kurwanya inkongi, bahuguriwe mu nzu iberamo inama y’akarere ka Nyabihu, iherereye mu Murenge wa Mukamira, Akagali ka Rubaya, Umudugudu wa Karandaryi.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yahawe aba DASSO 61 barimo; abayobozi ba DASSO ku rwego rw’Akarere ndetse  no ku rwego rw’umurenge, na Dasso zaturutse mu mirenge itandukanye igize kano Karere.

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y’inkongi n’ibigize inkongi. Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n’uko bakwirwanaho  haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko  bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n’uburingiti butose.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe yaba ibaye.

Yagize ati: “Abahugurwa basobanurirwa ibitera  inkongi kugira ngo babyirinde kandi tukabereka uko bakwitabara  mu gihe habaye inkongi. Ikindi tubereka ni uburyo  ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa. Ku bakozi bashinzwe umutekano mu karere tubereka uko bakwitwara mu guhangana n’inkongi no kugabanya ingaruka yatera  ku bakozi b’akarere ndetse n’abaturage baza gusaba serivise hamwe n’inyubako.”

Nyuma y’amahugurwa hasuwe hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi  mu nyubako y’akarere  nyuma abayobozi bayo bagirwa inama y’ibyo bakwiye gukosora mu rwego rwo gukumira inkongi.

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y’umuriro kugira ngo batabarwe byihuse.

Inkuru ya RNP

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.