Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Mu rwego rwo kuzamura ubwitabire bw’abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rwahaye amabwiriza abayobozi b’ibigo byose byigisha bene aya amasomo kugabanya amafaranga y’ishuri ho 30% ibi bigatangirana n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2021-2022 giteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha.
Eng. Paul Umukunzi uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) yabwiye Pressbox ko kugabanya amafaranga y’ishuri ku banyeshuri biga bene ayo masomo ari ugukemura zimwe mu mbogamizi zagaragajwe mu bukangurambaga RTB imaze iminsi ikora.
Yagize ati “Ni byo koko twafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga y’ishuri atangwa n’ababyeyi bafite abana biga mu mashuri ya TVET ya leta n’afashwa na leta k’ubw’amasezerano, mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo byagaragajwe n’ubukangurambaga tumazemo iminsi bugamije gusobanurira urubyiruko rwacu amahirwe ari muri TVET”.
Eng. Umukunzi akomeza avuga ko muri ubwo bukangurambaga urubyiruko ndetse n’ababyeyi bagaragarije RTB ko imwe mu mbogamizi zibuza urubyiruko kugana amashuri ya TVET ari ikiguzi cy’uburezi kiri hejuru.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gukemura icyo kibazo leta y’u Rwanda yongereye cyane ingengo y’imari igenerwa amashuri ya TVET mu rwego rwo kuyorohereza kubona ibikoresho abanyeshuli bigiraho ari na byo byatumaga ikiguzi kizamuka ndetse ko ubu ayo mafaranga yamaze kugera mu bigo byose birebwa n’iyi gahunda bityo hakaba hageze ngo iyi nkunga ya leta igire icyo igabanya ku mafaranga ababyeyi batangaga.
Ati “Turifuza rero kumenyesha abanyarwanda bose n’ababyeyi bafite abana biga mu mashuri ya TVET ya leta, afashwa na leta ndetse n’ayigenga ariko ahabwa abanyeshuri na leta kubw’amasezerano, ko guhera mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, amafaranga y’ishuri yishyurwa n’ababyeyi yagabanijwe ku kigero cya 30%”.
Iri gabanuka ry’amafaranga y’ishuri RTB ivuga ko ritareba amashuri ya TVET afite abanyeshuri biga bataha basanzwe bishyura amafaranga y’amafunguro gusa.
Umwe mu babyeyi barerera muri Mpanda TVET school akimara kubona ko iri shuri ryashyize mu bikorwa icyi cyemezo rikamenyesha ababyeyi amafaranga bagomba kwishyura havuyeho 30% yagize ati “Mu by’ukuri uyu mwanzuro uradushimishije. Nushyirwa mu bikorwa uzaba ari sawa, natwe tuzaba twiteguye kuzuza ibyo dusabwa kugirango dufatanye ibi byiza leta yatugejejeho ku biciro byatubangamiraga umunsi ku wundi”.
Leta y’u Rwanda yihaye gahunda y’imyaka irindwi (NST1) iteganya ko nibura mu mwaka wa 2024 60% by’abanyeshuri bazajya baba barangije icyiciro rusange bazajya bahita bajya mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, gusa kugeza ubu ijanisha riracyari hasi kuko 31.9% ari bo bagana ayo mshuli nyuma yo kurangiza icyiciro rusange.
Imibare itangwa n’urwego rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro igaragaza ko mu Rwanda habarizwa amashuri 451 yigisha imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri biga muri ayo mashuri bangana na 93,485 mu gihe abarimu bo bangana 6331.
One thought on “Amafaranga y’ishuri ku biga imyuga yagabanutseho 30%”
Nanjye nkeneye kwiga imyuga mwampa address email cg WhatsApp nababonaho