Advertise your products Here Better Faster

Special Olympics yatangiye kuba igisubizo mu kuvana abafite ubumuga mu bwigunge.

Yanditswe na Habimana Cypridion.

Special Olympics nyuma yo gutangiza umushinga wa UNIFY CHAMPIONS SCHOOL, ugamije gukura abana bafite ubumuga mu bwigunge, bahurira mu mikino n’abadafite ubumuga, ubuyobozi bwayo buratangaza ko iyi gahunda imaze gutinyura abafite ubumuga.

Umushinga wa UNIFY CHAMPIONS SCHOOL watewe inkunga na Mohamed Ben Zayedi igikomangoma cya Leta zunze Ubumwe za Abarabu, binyuze muri Special Olympics International byemezwa na Minisiteri y’uburezi, aho Special Olympics ari umuryango mpuzamahanga ushishikajwe no kuvana abafite ubumuga mu bwigunge, hifashishijwe imikino.

Mpamyangabo Jean Bosco ukuriye umushinga wa UNIFY CHAMPIONS SCHOOL


Mpamyangabo Jean Bosco, umukozi muri Special Olympics ushinzwe umushinga wa UNIFY CHAMPIONS SCHOOL, agira ati “ iyi ni gahunda yo kugira ngo abana bafite ubumuga butandukanye bajye babasha gukina na bagenzi babo badafite ubumuga, bityo bitume barushaho gukunda amashuli, bitandukanye na mbere bavaga mu mashuli kubera ubwigunge”.


Jean Bosco avuga ko ubu buryo buzagezwa mu mashuli maganane mu Rwanda hose aho, bahisemo kunyuza uyu mushinga mu mashuli, mu gutegura Abana kugira ngo bazavemo ingirakamaro, “twifuza ko abafite ubumuga nabo bavamo ingirakamaro; kuko akenshi wasangaga bakunze guhora bigunze, babura uko bakina na bagenzi babo bikaba byabaviramo guta amashuli, uburyo bwa UNIFY CHAMPIONS SCHOOL ni ugufasha abanyeshuli bose gusabana, abafite ubumuga bagakina n’abadafite ubumuga, nk’uko na leta y’u Rwanda hari gahunda nyinshi yahisemo kunyuza mu mikino urugero nko gukorana n’amakipe nka Arsenal na Paris St Germain, natwe twahisemo kuvana abafite ubumuga mu bwigunge tubinyuza mu mikino”.

Abatoza batangiye gutozwa uburyo bwo gutoza abafite ubumuga n’abadafite ubumuga mu mashuli

Nubwo abo bana bafite ubumuga, ariko hari uburyo babyara umusaruro binyuze mu mikino bitandukanye na mbere hataratangizwa ubu buryo, agira ati “mu ishuli nta muntu wigiraho neza nk’umwana mugenzi wawe, iyo umwana udafite ubumuga abonye hari ibyo mugenzi we udafite ubumuga amurusha nawe bimutera ishyaka ryo gukora cyane; ibi rero bizatuma habaho umuco wo kudaheza bihereye mu mashuli, bizanatanga ishusho nziza mu miryango n’aho bakomoka kuko wasangaga baheza abana bafite ubumuga”.


Bitewe n’uburyo abaturage bazajya babona abana bafite ubumuga nabo bafite ubushobozi, Potential umwana yifitemo, nibajya bizatuma ababyeyi bafite abana bafite ubumuga batabaheza mu ngo, banashishikarire kubajyana mu mashuli. Ku bana batiga mu mashuli, Jean Bosco avuga ko hazajya habaho gahunda yo kuzana abana batiga muri Recreation bakine n’abandi bityo iyi gahunda igere no mu tugali mu batiga handi, ugezwe muri societe zose, bitewe n’uko hari na gahunda yo guhugura n’abandi bana muri Societe kugira ngo bijye bikorwa no mu tugali no mu midugudu aho batuye.

Ababyeyi barasabwa kureka abana bakagaraga aho kubahisha mu ngo, na cyane ko hazajya hanabaho gahunda ya Car Free Day (Sport ya rusange), inahuza abaturage basanzwe n’abana bafite ubumuga. Aho imikino ikinwa harimo; isanzwe ikinwa n’ubundi mu bigo by’amashuli, hakabamo n’imikino nk’ubute, agatambaro k’umwana n’umukino mushyashya utamenyerewe witwa BORCH umeze nka Billard…………”


Uyu mushinga wa UNIFY CHAMPION SCHOOL muri Special Olympics watangijwe mu mwaka ushize wa 2021, mu mashuli 40 yo mu mujyi wa Kigali, ubu umaze kugera mu mashuli 70 yo mu ntara y’uburasirazuba, ukazahita ukomereza no mu mashuli 120 yo mu ntara y’Amajyepfo n’Amajyarugu, hanyuma no mu mashuli 140 yo mu Burengerazuba, ukaba ari umushinga watewe inkunga na Mohamed Ben Zayedi igikomangoma cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, binyuze muri Special Olympics International byemezwa na Minisiteri y’uburezi.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.