Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi, ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi (RWB) kirakangurira abantu kuzirikana akamaro k’umutungo kamere w’amazi yo munsi y’ubutaka no kuyabungabunga kuko aya mazi nayo ashobora kwifashishwa mu bikorwa binyuranye ndetse akaba ari yo meza kurusha amazi yo hejuru y’ubutaka.
Mu bikorwa bitandukanye abantu bakunze gukoresha amazi yo hejuru y’ubutaka kenshi bityo ugasanga hari abatazi ko munsi y’ubutaka hari amazi na yo ashobora gukoreshwa cyane cyane mu duce tuzwiho kutagira amazi ahagije.
Remmy Norbert Duhuze, ukuriye ishami rishinzwe kugenzura no gukurikirana ubwiza n’ubwinshi bw’amazi muri RWB avuga ko abantu bakwiye gutekereza ku mazi yo munsi y’ubutaka nk’indi soko y’amazi akoreshwa mu buzima bwa buri munsi kuko aya mazi ari yo asa neza kurusha ayo hejuru y’ubutaka.
Agira ati “Amazi yo munsi y’ubutaka ahanini usanga ku bwiza aruta amazi yo hejuru y’ubutaka. Niba tuvuga ko isuri iri mu byangiza ubwiza bw’amazi, akenshi yo ntabwo agerwaho n’isuri ndetse na ya miti ikoreshwa mu bintu bitandukanye ishobora kwangiza ubwiza bw’amazi kwa kundi agenda amanuka mu butaka bugenda buyayungurura bityo agera yo yanduye aba ari macye”.
Amazi yo munsi y’ubutaka ashobora kuba igisubizo cy’ikibazo cy’amazi adahagije mu duce tw’intara y’Iburasirazuba ndetse n’amayaga mu gihe haba ho ukuyazamura agakoreshwa mu mirimo itandukanye irimo no kuvomerera imyaka.
Remmy Norbert avuga ko RWB yamaze kubona ko mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’amayaga hari amazi yo munsi y’ubutaka ndetse ko hari gukorwa inyigo yo kumenya ingano yayo ndetse n’ubujyakuzimu ari ho kugira ngo atangire kuzamurwa hejuru ubundi akoreshwe,
Ati “Twashyize imbagara mu ntara y’Iburasirazuba n’amayaga kugira ngo turebe n’ubwo hejuru atarimo menshi ariko se munsi y’ubutaka ntiyaba arimo menshi ahagije? Tukaba twumva igihe twamaze kumenya neza ingano yayo bizafasha abashaka gukora imishinga itandukanye, kuko amazi yo munsi y’ubutaka na yo yaba imwe mu isoko nziza y’amazi”.
Amazi yo munsi y’ubutaka aramutse yitaweho akabyazwa umusaruro byafasha u Rwanda mu cyerekezo cy’uko umubare w’abanyarwanda babona amazi meza uzava kuri 87% wari ho muri 2016-2017 ukagera ku 100% muri 2024, mu gihe nanone yitaweho byazafasha ku kuba muri 2035 ingo zifite amazi zazava ku 9.4% (2016-2017) zikagera kuri 55% nk’uko ari yo gahunda ya leta y’u Rwanda.
Kuva mu 1993, buri mwaka isi ifata itariki ya 22 Werurwe nk’umunsi mpuzamahanga w’amazi, insanganya matsiko y’uyu mwaka igira iti “amazi yo mu butaka, umutungo kamere udufatiye runini”.
One thought on “Amazi yo munsi y’ubutaka, umutungo kamere ugomba kwitabwaho”
RWB itandukanira he na wasac???