Advertise your products Here Better Faster

Kimisagara: mu kigo cy’amashuri abana babiri ni bo batarabona urukingo rwa COVID-19 kubera ubushake bw’ababyeyi babo.

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Umuryango utari uwa leta witwa tumukunde initiave usanzwe ufasha abana bafite ibibazo bitandukanye, wifatanyije n’abana biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara kuzirikana ko icyorezo cya COVID-19 kimaze imyaka ibiri gishegesha ubuzima bw’igihugu ntaho cyagiye, abana bibutswa gukomeza kucyirinda no gufata urukingo ku bagejeje imyaka,mu gihe  ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko abana bakingiwe bose uretse babiri batarakingirwa kubera ubushake bw’ababyeyi babo naho abana bagizweho ingaruka n’iki cyorezo bigahungabanya imyigire yabo bemerewe ubufasha bwo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri na Tumukunde Initiative.

Gukangurira abantu gufata urukingo rwa COVID-19 nk’intwaro ikomeye mu gutsinda iki cyorezo, ni bwo bwari ubutumwa bw’ibanze aho intero yagiraga iti “Dutangiye umwaka wa gatatu turwana na COVID-19, intsinzi ni urukingo kuri bose”.

Ku bijyanye no gukingira abanyeshuri bafite imyaka fatizo yo gufata urukingo, Nsengimana Charles uyobora urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara avuga ko abana biga mu mashuri yisumbuye bagombaga gufata urukingo bose bakingiwe nibura inkingo 2 uko ari abana 876, naho abiga mu mashuri abanza bagombaga gukingirwa bangana na 1800 gusa 2 muri bo ntago bakingiwe kubera ubushake bw’ababyeyi babo nk’uko byemeza n’umuyobozi w’ikigo.

Agira ati “Mu bana bagombaga gufata urukingo, abana babiri gusa nibo batarakingirwa kubera ubushake bw’ababyeyi babo. Kubera ko ababyeyi babo babanzaga kubyemeza bakabasinyira, baravuze bati nimuduhe akanya tubitekerezeho kandi koko nta zindi mbaraga zari kubaho”.

Agaruka ku ngaruka ndetse n’imbogamizi urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara ruhura nazo kubera covid-19, umuyobozi w’iri shuli avuga ko hari abana 78 batagarutse ubwo amashuli yongeraga gufungura cyakora ngo muri aba 11 baje kugaruka mu ishuli.

Gukarabya abanyeshuri ndetse no guhana intera nka zimwe mu ngamba zo kwirindi ikwirakwira rya covid-19, umuyobozi w’iri shuli avuga ko abanyeshuli 4000 biga aha bitakoroha kubona intebe zingana gutyo ku gira ngo buri mwana yicare ku ntebe ye nkuko byakagomye ndetse ngo no kubakarabya intoki buri munsi nabyo ntibyorohera iri shuli bitewe n’ikiguzi cy’amazi.

Ati “Mu by’ukuri tugitangira twifuzaga kwiga twubahiriza y’amabwiriza buri mwana wese nibura afite intebe ye yicayeho. Ariko hano dufite abana 4000, ntago twabona intebe 4000 zo kwicazaho abana buri wese ku ye. Reba gukarabya abanna 4000 ukwezi kugashira amezi 3 agashira amazi ameneka wasac yishyuza”.

Abana babiri bahuye n’ingaruka zifite aho zihuriye na COVID-19 barimo uwabuze umubyeyi kubera yo ndetse n’uwo ise yabuze akazi kubera covid-19 bose bakaba ubu biga bigoranye, bemerewe ubufasha burimo no kwishyurirwa ishuri na Tumukunde Initiative isanzwe ifasha abana bafite ibibazo bitandukanye nk’uko Nzabanterura Eugene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Tumukunde Initiave  abivuga

Agira ati “Hari abana dusanzwe dushafa tukabishyurira amafaranga y’ishuri, bariya ni abandi babonetse bitewe n’ingaruka covid yabagize ho, turabishyurira ishuli umwaka wose niba hari n’ibirarane bari bafite ubwo turabyishyura ariko bakomeze bige kuko covid yabagize ho ingaruka kandi sibo bayizanye.”

Abana bagizweho ingaruka na COVID-19 bigahungabanya imyigire yabo bemerewe gufashwa

Tumukunde initiative iboneraho gushishikariza abantu muri rusange kwikingiza byuze kuko ari yo nzira yonyine ishoboka kugira ngo icyorezo cya corona gitsimburwe bya nyabyo bityo ubuzima bwongere bukomeze uko byahoze.

Kugeza ubu imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy;ubuzima RBC igaragaza ko mu Rwanda abantu bafite imyaka yo gufata urukingo nibura 60.3% bamaze gufata doze ebyiri z’urukingo.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.