Yanditswe na IZABAYO Immaculée
Burya baravuga mu Kinyarwanda iyo utihaye agaiciro nta wundi wakaguha, umuntu ni we wiyubahisha, iyo wiyubahishije nta kabuza nawe urubahwa. Haba mu kazi kawe ka buri munsi n’aho waba uri hose.
Iyo ukunda umuntu ugomba kubimwereka kandi ugakora ibikorwa bituma ahora agukunze kandi anakubashye ntihagire icyo yagabanya ahubwo akongera bikaba byiza kurushaho kandi n’iyo wubashye uwo mukundana n’urukundo rurakomera rugashinga imizi nk’uko abahanga mu buzima mbonezamubano babigaragaza.
1.Gerageza ukunde umuryango we
Niba ukunda umuryango w’umukunzi wawe ibyo bizamushimisha kandi yumve atewe ishema nawe, bizajya bituma ahora yifuza kubabona hamwe n’umuryango we kenshi mwahuje urugwiro bizatuma akubaha kandi akomeze kubona ko uri uw’agaciro imbere ye.
2.Gerageza kugaragara neza aho waba uri hose
Uri umukobwa ihatire kugaragara neza, ukarimba igihe cyose ukamenya ko umusatsi wawe usokoje neza ko waciye inzara neza, ukambara imyenda nawe ubwawe itakubangamiye cyangwa ngo ibangamire umuco waho umukunzi wawe akomoka, ibyo bizatuma uhora ugaragara neza imbere ye umwubahishe kandi na we abikubahire kuko utazaba umubangamira ngo aterwe ipfunwe n’imyambarire yawe.
Niba uri umusore nawe gerageza kugaragara neza ku buryo umukunzi wawe bimutera ishema. Irinde gukora ikintu wumva ko cyabangamira umukunzi wawe ku buryo yagira ipfunwe kubera wowe, harimo: ubusinzi bukabije, kutagirira isuku imyambaro n’inkweto zawe, kutoza amenyo uko bikwiye, kwambarira ipantalo epfo ku buryo ugenda uyikurura, kunywa amatabi, wirinde no kwihuza cyane n’inshuti ze ugakunda kuba wanazisohokana adahari, kujyana na zo mu maduka guhaha no mu tubyiniro. Ibyo byatuma umukunzi wawe agutakariza icyizere no kuba yakubaha birashira.
3.Irinde kubwira nabi umukunzi
Niba uhora wuka inabi umukunzi wawe, nta kabuza na we bizageraho agutinyuke atangire akuke inabi icyo gihe ntabwo azaba akiguha icyubahiro n’agaciro wahoranye mu maso ye.
4.Gerageza gusohokana umukunzi wawe no kumuha impano zitandukanye.
Waba uri umusore cyangwa umukobwa buri wese afite iyo nshingano agasohokana umukunzi we n’aho byaba gake gashoboka. Singombwa kumujyana ahantu hahenze cyane mwajya no mu busitani buri hafi aho mukicara mukaganira ugahora umwereka ko wifuza guhura na we, mbega utamwihunza ukamuha n’impano n’iyo yaba ari ntoya igaherekezwa n’amagambo y’urukundo icyo gihe umukunzi wawe azanezerwa cyane kandi bitume arushaho kumva ko uri uw’agaciro imbere ye kandi abikubahire.
5.Igihe muri kumwe muganirize ku mishinga ubona yazababyarira inyungu mu buzima buri imbere
Sibyiza ko umukunzi wawe yihererana ibyo akora wenyine muba mukwiye kuganira ku byo buri wese akora byaba na ngombwa mukagirana inama y’uko mubona mwakora kugira ngo mubone inyungu yazabafasha gukomeza ubundi buzima, wamuha igitekerezo gishya nk’ahantu ubona mwakura amafaranga, uko mwateganyiriza abana muzabyara, kugira banki mubikaho amafaranga yanakomeza kubyazwa izindi nyungu kandi ukabikora. Umwunganira utamuhinyuza. Nubikora utyo bizamunezeza arushaho kumvako uri uw’agaciro kandi ko ukwiye kubahwa cyane.
6.Irinde kumushyira ku nkeke
Usanga akenshi abantu bakundana bahozanya ku nkeke bikagaragara nko kutizera mugenzi wawe, niba uhamagaye telefone ye ukamubura ntibyagakwiye gutuma umubwira nabi ngo umushinje kuba yari ari mu bindi bibi nko kuba yaguca inyuma, kutakwitaho. Uko umuhatiriza ibintu bimwe unamushinja ibindi, icyubahiro yaguhaga kigenda kiyoyoka.
7.Muhuze n’inshuti zawe
Umukunzi wawe numuhuza n’inshuti zawe za hafi bizatuma yumva ko koko yubashwe kandi anakunzwe ko ari uw’agaciro kuko utamuhisha ahubwo umwerekana ko utewe ishema no kuba umufite, nibigenda bityo na we bizamushimisha kandi arusheho kukubaha no kuguha agaciro mu buzima bwe.
8.Geregeza kumuba hafi yagize igihombo
Umukunzi wawe nahura n’igihombo, kumuba hafi ni byo by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima bwe, ukamwereka ko nubwo yakoze ariko ntibikunde uko yabyifuzaga ukamubwira ko n’ejo ari umunsi kandi ko yasubiramo bikagenda neza, wimwereka ko ari imperuka yabaye, ko mupfuye, ko nta kindi kizongera kugenda neza. Uramwihanganisha kandi ukanamwumvisha ko hari ikindi gihe bizagenda neza. Icyo gihe arishima akumva ko uri uw’agaciro cyane akifuza kuba yaguhorana.
9 .Irinde kuba wahishahisha imbere y’umukuzi
Mubwize ukuri ibyo ukunda kurya, uko ukunda kwambara aho ukunda kuba uri, abo muba muri kumwe kenshi, mbega na we agire amakuru aba agufiteho, bizatuma arushaho kukwizera no kumva ko afite agaiciro mu buzima bwawe kandi nawe uri uw’agaciro imbere ye.
10.Wimuhatiriza kukwitaho
Ni kenshi abantu bakundana usanga umwe ahatira undi kumwitaho. Umwe ahora avuga ati ‘ntunsura uko mbyifuza’ cyangwa ngo ntumpamagara, ntumbwira amagambo y’urukundo, ntumpamagara uko bikwiye mbese ntunyitaho. Ibyo byatuma uwo mukundana ahubwo atabigukorera akaba yabona ko uciriritse imbere ye, mbega ntakubahe ntanaguhe agaciro bikaba byanatuma umubano wanyu uzamo agatotsi.
Mu rukundo buri wese afite uko atwara mugenzi we kandi bagakundana bigakomera bagatunga bagatunganirwa, izo ni inginzo zigera ku icumi ushobora gukurikiza ubundi urukundo rwawe rugahora ari rwiza, muhora mukumburanye buri wese yumva yifuza guhorana n’undi, byanagufasha gukomeza kuba uwo uri we imbere y’uwo mukundana.
Nawe niba hari izindi ngingo wabona zitavuzwe hejuru wazidusangiza muri ‘comments’ munsi y’iyi nkuru ubanje kwamdikamo email yawe.
One thought on “Ibintu 10 wagenderaho kugira ngo ugumane agaciro imbere y’umukunzi wawe”
Iyi nkuru ninziza turayishimiye muzaduhe nizindi