Mu Rwanda, hari abagifata amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro nk’ahantu hagenewe kwiga abanyeshuri batari abahanga, yewe bagakerensa ibiyigishwamo, bigatuma hari abumva batayayoboka, bakeka ko nta mumaro afitiye abayarangizamo.
Imwe mu mpamvu icogoza iyo myumvire mu bantu, ni ikigereranyo kiri hejuru cy’ababona akazi nyuma yo kurangiza muri bene aya mashuri, aho kugeza ubu gihagaze kuri 65% yewe kikaba kitezweho kuzamuka cyane mu ntumbero z’igihe kiri imbere, nk’uko bigaragazwa n’inzego z’uburezi mu Rwanda.
Uko bihagaze mu mibare
Mu Rwanda abanyeshuri 31% biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro. Hakaba intego ko mu mwaka wa 2024 bazaba bagera kuri 60%
Abarangiza kwiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bakabona akazi mu gihe kitarenze amezi atandatu babarirwa kuri 65%, hakaba hari intego yo kugera kuri 86% mu mwaka wa 2024.
Mu gihugu hose, amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro azaba nibura agera kuri 426, nibura ishuri muri buri murenge.
Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe guteza imbere Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi avuga ko intego ari uguha buri muntu amahirwe yo kwiga ibigendanye n’imikorere ikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati “Dushaka ko umunyarwanda wese agira amahitamo meza akabona ubumenyi ku murimo ukenewe ashaka gukora.”
Mukunzi avuga ko kuri ubu igihugu kirimo gushyira imbaraga mu kubona ibikoresho byose bikenerwa mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi muri aya mashuri, ndetse hakaba hariho gahunda yo kurushaho kongerera ubumenyi abarimu ku buryo mu mwaka wa 2024 hitezwe ko ku kigero cya 100% bazaba bari ku rwego rwifuzwa rwo kugendana n’umuvuduko wifuzwa.
Uyu muyobozi anavuga ko aya mashuri ashyirwamo amikoro menshi n’igihugu hagamijwe kuyubakira ubushobozi bwo gutanga ubumenyi bufite ireme, agasaba abakiri bato n’ababareberera kwitabira kuyigamo kuko ari ukwiteganyiriza ku isoko ry’umurimo wifuzwa.
Amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro agira umwihariko wo kugira umwanya munini ugenerwa kwiga bashyira mu bikorwa (pratique), yewe ubu hakaba hariho na gahunda iteganwa kwagurirwa henshi, yo kwiga 50% mu ishuri hanyuma indi 50% igakomerezwa mu bigo cg inganda zikorerwamo iyo mirimo, aho umunyeshuri azajya asoza kwiga ari mu kazi.