Abaturage bo mu mudugudu w’Agatoma mu kagari ka Nyabicwamba mu murenge wa Gatsibo wo mu karere ka Gatsibo bavuga ko bamaze imyaka 15 badafite ivomero ribaha amazi meza, bakaba bakoresha amazi bavoma mu bizenga biherereye mu bishanga baturiye, bagasaba inzego zibareberera kubibuka kuko ngo indwara zituruka ku kunywa amazi mabi zibahoza ku nkeke.
Abaganiriye na Pressbox bahamya ko kuba nta mazi meza babona bibangamira imibereho myiza yabo.
Uwitwa Mugabe Manace yagize ati “Tuvoma amazi yo mu gishanga kuko nta vomero tugira. Umuntu ushaka kunywa amazi meza atari ayo mu bishanga, ajya kwishyura ijana ijerekani mu bakire bayashyize mu ngo zabo. Abenshi kubera kutabona byoroshye ayo mafaranga, binywera ayo mu bishanga.”
Mugabe avuga ko muri 2008 bigeze kubakirwa ivomero rusange, ariko ngo ryamaze iminsi itageze ku kwezi gusa rirahagarara.
Undi waganiriye na Pressbox ni Twagiramungu Jean Claude, uvuga ko kubera iki kibazo cyo kubura amazi meza usanga abaturage bakunze kurwara inzoka zo mu nda, yewe ngo n’inzego z’ubuzima zikaba zizi iki kibazo ku buryo zikunze kubazanira ibinini by’inzoka.
Ati “Abantu bagenda barwaragurika, ugasanga nta buzima bwiza umuturage afite. Abayobozi barabizi kuko bajya banyuzamo bakatuzanira ibinini by’inzoka tukabirya.”
Ni mu gihe uwitwa Nyirakimuzanye Chantal, umubyeyi w’abana batatu we yitangira ubuhamya ko ajya arwara inzoka zo mu nda, ati “Izo nzoka muvuga njye zaranzonze. Mperutse kunywa umusundwe mu mazi yo mu gishanga, nari mpfuye nawukijijwe na Nyagasani”.
Uyu mubyeyi yongeraho ko abana bakunze kurwaragurika bikabaviramo kutitabira ishuri nk’uko bikwiye, byose bigaturuka ku gukoresha amazi yanduye mu ngo.
Indi ngaruka ivugwa ihita igera ku wakoresheje bene aya mazi ni ukwangirika kw’imyenda yameseshejwe.
Nyiransabimana Florence, Umujyanama w’ubuzima muri uyu mudugudu, avuga ko bumwe mu buryo bujya bukoreshwa mu kwirwanaho ari ugukangurira abaturage guteka amazi mbere yo kuyanywa.
Ati “Dukomeza gushishikariza abantu guteka amazi, bikagabanya ingaruka mbi ashobora kubagiraho. Gusa hari abatabishobora”.
Nyiransabimana avuga ko kubera iki kibazo imiti y’impiswi ku bana ari yo ishira mbere y’indi bagenerwa.
Akarere kijeje abatuye Agatoma kubona amazi bitarenze Kamena 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline avuga ko iki kibazo kizakemurwa n’umuyoboro uhurihweho n’uturere twa Gicumbi na Gatsibo, uteganya kuba warangije kugeza amazi mu bice bitandukanye birimo n’umudugudu w’Agatoma muri Kamena 2022.
Ati “Hari umuyoboro w’amazi twashyize mu mihigo y’uyu mwaka ku buryo uzaba wabagejejeho amazi bitarenze ukwezi kwa Kamena. Uturuka i Gihengeri muri Gicumbi, ukaza mu murenge wa Nyagihanga n’uwa Gatsibo ugana mu wa Kabarore.”
Ni mu gihe n’ubuyobozi bw’ishami ry’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ishami rya Nyagatare na Gatsibo buvuga ko nyuma yo kumva uburemere bw’ikibazo, bugiye kugikurikiranira hafi.
Aganira na Pressbox ku murongo wa telefone, Byamugisha Bernard umyobora iryo shami yagize ati “Buri mwaka tuba dufite gahunda yo gusana imiyoboro y’amazi, ubwo tuzajya yo tugenzure turebe ibikenewe tubisabe ubuyobozi bukuru bwa WASAC.”