Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 Ku isaha ya saa yine n’igice zo mu gihugu cya Tanzania arizo saa tatu n’igice ku isaha yo mu Rwanda nibwo ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yari itangiye gukina n’ikipe ya Black Mamba. Imikino irimo kubera muri sitade yitiriwe Benjamin Mkapa iri mu Mujyi wa Dar-Es Salaam, umukino wa mbere wa Police HC warangiye itsinze ibitego 25 kuri 19 bya Blacka Mamba.
Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi kuko ikipe ya Black Mamba nayo ari ikipe ikomeye, igice cya mbere cyarangiye Police HC iri imbere n’ibitego 15 ku 10 bya Black Mamba. Umutoza wa Police HC, IP Antoine Ntabanganyimana yari yabanje mu kibuga abakinnyi basanzwe bafite ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga. Twavuga nka CPL Duteteriwacu Norbert (Kapiteni w’ikipe), Rwamanywa Viateur, Tuyishime Zacharie,Murwanashyaka Emmanuel,Bananimana Samuel(umunyezamu), Nshimiyimana Alexie, Niyigaba Theophile. Umutoza yagendaga akora impinduka agashyiramo amaraso mashya nka Muhumure Elysee na Muhire Yves n’abandi.
Nyuma y’umukino, Umutoza IP Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye imbere y’ikipe ya Black Mamba isanzwe iri mu makipe akomeye muri aka Karere ka Africa y’Iburasirazuba. Yavuze ko uyu mukino uha amahirwe Police HC kugera ku mukino wa nyuma.
Yagize ati” Uyu wari umukino ukomeye cyane kandi twishimira nka Police HC kuba tuwutsinze, bitweretse ko dushobora kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa. Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukuboza dufite undi mukino n’ikipe ya Nyuki HC yo mu gihugu cya Zanzibar, nidutsinda uyu mukino tuzaba tuyoboye itsinda bituganisha ku mukino wa nyuma.”
IP Ntabanganyimana yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’abafana uburyo bakomeje kuba hafi y’ikipe ariko cyane cyane ashimira abakinnyi abereye umutoza kuko bakurikije amabwiriza yari yabahaye mbere y’umukino.
Yagize ati” Tukimara kumenya ko tuzabanza guhura n’ikipe ya Black Mamba nicaje abakinnyi banjye tujya inama ku buryo tugomba kuyitsinda. Bubahirije amabwiriza nabahaye, abashinzwe kugarira bugariye neza n’abagomba gushaka ibitego nabo babishatse kandi biraboneka.”
CPL Duteteriwacu Norbert (Kapiteni wa Police HC) yongeye gushimangira ko we n’abakinnyi bagenzi be intego bafite ari iyo kwisubiza iki gikombe nk’uko bari babikoreye mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2019.
Yagize ati” Ubundi twebwe umukino wose tuwufata nk’uwa nyuma (Final), uyu nawo twawufataga nka Final. Iyi kipe twayirushije ku buryo bugaragara kuko twabaga tuyiri imbere ibitego bitanu ikagerageza kubikuramo natwe tukayibera ibamba dukoresheje imbaraga z’umubiri ndetse n’ubwenge bwo mu mutwe.”
Twabibutsa ko iri rushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECAHF), muri uyu mwaka wa 2021 ririmo kubera mu gihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar-Es Salaam. Mu bagobo ryitabiriwe n’amakipe 6 naho mu bagore hitabiriye amakipe 5.
Mu bagabo itsinda rya mbere rigizwe na Cereals (Kenya), JKT (Tanzania) na Ngome (Tanzania).Itsinda rya Kabiri rigizwe na Police HC (Rwanda), Black Mamba (Kenya) na Nyuki (Zanzibar).
Mu bagore u Rwanda ruhagarariwe n’abakobwa bo mu ishuri ryisumbuye rya Kiziguro,iyi kipe ikaba yaganyije umukino wayo wa mbere yakinnye na JKT yo mu gihugu cya Tanzania, banganyije ibitego 21.