Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanyije kutumva, kutabona no kutavuga bavuga ko nta mibare ihari y’abantu bafite ubu bumuga bitewe n’uko mu mabarura rusange y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) batabarurwaga ukwabo bityo bikabagiraho ingaruka zishingiye ku igenamigambi kuko abenshi batazwi, bakabishingiraho basaba ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare kuzabarura iki cyiciro gishya cy’ubumuga ukwacyo mu ibarura rusange rya gatanu.
Ibyiciro by’ubumuga bigaragara mu ibarura rusange rya gatatu ndetse n’irya kane, nta hagaragara abafite ubu bumuga bukomatanye, ahubwo biboneka ko bashobora kuba barabarwaga mu bafite ubundi bumuga butabaga bwahawe ibyiciro (other disability), nyamara abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona bakenera ubufasha no kwitabwaho byihariye.
Kuba ari nta mibare ifatika y’abafite ubumuga bukomatanyije, abafite ubu bumuga bavuga ko bibabera imbogamizi kuko babura icyiciro bisangamo ndetse bigatuma badatekerezwaho mu bijyanye no gufashwa byihariye kuko akenshi ubufasha runaka buba bureba icyiciro cy’ubumuga runaka nyamara aba bo bakenera ubufasha bwihariye.
Furaha Jean Marie w’imyaka 54 y’amavuko, afite ubumuga bukomatanyije kutumva, kutabona no kutavuga akanaba perezida w’umuryango nyarwanda w’abafite bene ubwo ubumuga (ROPDB), agira ati “Abantu benshi hari igihe batureba bakagira ngo dufite ubumuga bwo kutabona gusa, abandi bagatekereza ko dufite ubumuga bwo kutavuga gusa cg kutumva gusa, ariko icyiciro cyacu gitandukanye n’ibindi byiciro kubera ko twebwe ni ubumuga butatu bwose buba buturiho. Rero imbogamizi ya mbere dufite ituma nta n’ahantu tujya gukomanga ngo duhabwe inkunga akenshi ni uko mu Rwanda tutaramenyekana cyane rero mu by’ukuri turasaba statistique(NISR) kudufasha mu ibarura rizaba mu myaka iri imbere bakazadufasha bakatumenyera imibare y’abafite ubumuga bwo kutumva, kutabona no kutavuga kimwe nkanjye.”
Uwizeyimana Naomi wo mu karere ka Gisagara na we afite ubumuga bwo kutumva , kutavuga no kutabona , avuga ko kuba nta mibare y’abafite ubu bumuga ihari biterwa n’uko iyo habaye ibarura usanga babashyira mu bindi byiciro nyamara bo icya bo cyihariye, akongeraho ko amatangazo atangwa mbere y’amabarura atagera ku bafite ubu bumuga.
Ati “Ubusanzwe iyo bagiye kubarura abafite ubumuga bahari, akenshi bakunda gutanga amatangazo, twe rero akenshi ntitubyumva. Baba bagiye kubarura ugasanga bashyize umuntu ufite ubumuga nk’ubu mu cyiciro cy’abafite ubwo kutumva gusa cg wenda kutabona gusa ibyo rero bituma tutamenya neza umubare w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutabona no kutavuga uhari ngo ni bangahe. Njye nabasaba ko mu ibarura ritaha bazita cyane ku bantu bafite bene ubu bumuga na bo bakamenya umubare wa bo kuko ni icyiciro cyihariye gihari, bakamenya ese abagore ni bangahe, abana ni bangahe, abakuze ni bangahe, urubyiruko ni bangahe. Dufite imbogamizi yo kutamenya imibare cyane cyane iyo tugiye gusaba ubufasha mu baterankunga, bisaba ko tubanza kumenya imibare, ese turasabira abantu bangana iki,, rero biba bisaba imibare yuzuye.”
Uretse kugaragaza imbogamizi bahura na zo bitewe no kuba imibare y’abafite ubu bumuga idahari ndetse no gusaba NISR kuzabarura icyiciro cyabo ukwacyo, Furaha na Uwizeyimana bahuriza ku kuba mu mabarura y’ubushize batarigeze bagerwaho n’umukarani w’ibarura, ndetse bakifuza ko abakarani b’ibarura bazajya baherekezwa n’umusemuzi w’ururimi rw’ibimenyetso by’amarenga bakoresha bakorana ho mu biganza kugira ngo bazabashe kumvikana n’abakarani b’ibarura.
Umukozi ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bukomatanyije kutumva, kutabona no kutavuga (ROPDB) Marie Chantal Ntawiha nawe ufite ubumuga bwo kutabona, asanga ari ngombwa ko iki cyiciro gishya cy’ubumuga gikwiye gufatwa nk’icyiciro cyihariye kugira ngo abafite ubu bumuga bitabweho bigendanye n’ubumuga bafite.
Agira ati “Ubu bumuga, ni ubumuga bushya bumenyekanye mu Rwanda. Bitavuze wenda ngo ntibwari buhari ariko kubasha kumenya ngo uyu muntu ingingo eshatu zose ntizikora ntabwo mbere byitabwagaho. Ni yo mpamvu dusaba ko bwafatwa nk’icyiciro cyihariye cy’ubumuga bukagira icyiciro cyabwo budakomatanijwe n’ubusanzwe kugira ngo habashe kubaho kumenya neza iby’ibanze bakenera ni ibiki, uburezi kuri bo byagenda gute?Guhanahana amakuru kuri bo byagenda gute?Byazadufasha mu mikoranire n’abafatanyabikorwa kuko twaba dufite imibare yizewe.”
Kuri senateri Kanyarukiga Epherm umusenateri muri sena y’u Rwanda, asanga ubusabe bw’abafite ubumuga bukomatanyije ari ubusabe bwagakwiye guhabwa agaciro kuko aba bihariye.
Agira ati “Ubusabe bwabo burumvikana, dukunze kuvuga abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutumva, abafite ubumuga bwo kutavuga n’bindi byiciro ugasanga n’abatanga ubufasha, abaterankunga bashingira kuri ibyo byiciro. Bene aba rero usanga batagira aho bisanga hajyanye n’ibyo bakenera ku mwihariko w’ubumuga bwabo, ni icyifuzo cyabo kandi nta cyifuzo cy’umunyarwanda gishyirwa iruhande, mu mabarura rusange ataha bazite kuri icyo cyiciro by’umihariko bamenye ngo abanyarwanda bakomatanije kutumva, kutavuga no kutabona baranga iki? Icyo cyifuzo nta wakagisubije inyuma ni cyo gituma numva nanjye umuntu yakora ubuvugizi icyo cyifuzo kikazitabwaho.”
Ibarura rusange rya gatatu ryagaragaje ko muri 2002 mu Rwanda abafite ubumuga muri rusange bari 308,501 naho ibarura rusange rya kane rigaragaza ko muri 2012 abantu 446,453,muri aya mabarura yombi ntahagaragara ikiciro cy’abafite ubumuga bukomatanije kutavuga, kutumva no kutareba bikagaragara ko bashyirwaga mu kiciro cyiswe ubundi bumuga(other disability).
Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) ushinzwe amahugurwa Roben Muhayiteto ahumuriza abafite ubu bumuga ko mu ibarura rusange rya gatanu riteganyijwe mu mwaka utaha bazitabwa ho.
Agira ati, “Mu gutegura ibarura rusange ry’abaturage turimo, komite ibashinzwe na yo iri mu bari gutegura ibarura rwose. Mu nama zitegura ibarura rusange rya gatanu na bo baba bahagarariwe.”
Gusa n’ubwo mu mabarura rusange abiri aheruka nta mibare y’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije kutabona, kutumva no kutavuga, ROPDB ivuga ko mu turere dutanu yabashije kugeramo na bwo mu buryo ivuga ko itabashije kugera ku bantu bose muri utwo turere, yabonye abantu 167 bafite ubumuga bukomatanyije kutumva, kutabona no kutavuga.