Advertise your products Here Better Faster

Dr David HAKIZIMANA yongeye gutorerwa kuyobora Rwanda Taekwondo Federation

Dr David HAKIZIMANA yongeye gutorerwa kuyobora Rwanda Taekwondo Federation (RTF) asimbura Bagabo Placide.

Ni mu matora yakozwe mu nama y’inteko rusange idasanzwe yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27/11/2021.

Dr David Hakizimana yegukanye intsinzi ku majwi 25/25 nyuma y’uko BIMENYIMANA Pierre Celestin wari wiyamamarije uwo mwanya we yahisemo gukuramo kandidatire ye ahubwo agasaba ko abamushyigikiye batora Dr David Hakizimana.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe MUGOREWASE Elyse Fabrice na we wagize amajwi 25/25, uyu akaba yari yiyamamaje wenyine kuri uyu mwanya yari asanzwe ari ho muri manda icyuye igihe.

MBONIGABA Boniface ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru, uyu mwanya na we akaba yari awusanzweho muri manda icyuye igihe.

NKWIRO Patrick ni we watorewe kuba Umubitsi.

Abajyanama hatowe RUTERANA Gilbert na UWANYIRIGIRA Marceline, Abagenzuzi ni NIRINGIYIMANA Jean Claude, HAKIZIMANA Robert na NYANDWI Theoneste mu gihe Abagize akanama Nkemurampaka ari: BAGIRE Alain Irene, HABIMANA Eric na BIMENYIMANA Pierre Celestin.

Dr David HAKIZIMANA kimwe na NKWIRO Patrick bagarutse ku buyobozi bwa Rwanda Taekwondo Federation nyuma y’imyaka ine babuvuyeho, dore ko bari babusanzwemo kuva uyu muryango washingwa mu 2011 kugeza mu Ukuboza 2018.

Uretse kuba barabaye mu buyobozi bwa mbere bwa RTF kandi ni Abarimu ba Taekwondo (Masters) bakaba bafite umukandara w’umukara ku rwego rwa kane (4th Dan).

Dr David HAKIZIMANA atorewe kongera kuba Umuyobozi wa RTF asimbura BAGABO Placide weguye kuri uyu mwanya mu mezi abiri ashize agahita atorerwa kujya mu kanama k’ubuyobozi bw’Ihuriro nyafurika rya Taekwondo (African Taekwondo Union).

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.