Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Niyonzima Olivier Sefu yahagaritswe kugeza igihe kitazwi muri iyi kipe azira kujya kunywa inzoga binyuranyije n’amabwiriza yari yatanzwe n’uhagarariye itsinda ryitabiriye umukino u Rwanda rwatsinzwemo 2-1 na Kenya i Nairobi.
Nk’uko bitanganzwa n’umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Iraguha David, iyo myitwarire ya Niyonzima yabayeho ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 15 Ugushyingo nyuma y’umukino.
Aganira na radio Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, bwana Iraguha yagize, ati “Ubwo yajyaga mu kabari, abayobozi bamwegereye baramubuza ntiyabyemera ahubwo arabasuzugura. Byaje kurangira banamubuze, bityo ukuriye itsinda (delegation) ari na we perezida wa Ferwafa arabitumenyesha, biba ngombwa ko hafatwa icyemezo cyo kuba ahagaritswe mu ikipe y’igihugu kugeza igihe kitazwi”.
Niyonzima (Sefu) usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali ni we watsindiye Amavubi igitego kimwe muri Kenya, umukino wasozaga urugendo rw’amakipe yombi mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizakinirwa muri Qatar muri 2022. Ibihugu byombi nta tike byabonye mu itsinda ryayobowe na Mali ikurikiwe na Uganda, Kenya ya gatatu n’u Rwanda rwa nyuma.