Kuva muri 1993, nta murwayi mushya w’Imbasa uragaragara mu Rwanda, ahanini biturutse ku bwitabire bwo gukingiza abana iyi ndwara buri ku kigero cyiza, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Ni mu gihe tariki 24 Ukwakira buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Imbasa, aho abatuye isi bazirikana ibikorwa byiza bikorwa bikubiye mu ngamba zo kurwanya iyi ndwara.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Tubungabunge ibyagezweho, twubake u Rwanda ruzira Imbasa’.
Mu butumwa yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yasabye abaturarwanda gukomera ku muco wo gukingiza abana Imbasa, nka bumwe mu buryo bwizewe bwo kuyikumira.
Ati “N’ubwo tumaze imyaka irenga 28 nta mbasa irangwa mu Rwanda, duturanye n’ibihugu bikigaragaramo ubwoko bumwe na bumwe bw’Imbasa, ari na yo mpamvu Abaturarwanda twese dusabwa gukomeza gukingiza abana inkingo zose uko zateganijwe, cyane cyane ko ari ubuntu kandi n’ugaragaweho ibimenyetso by’Imbasa akihutira kujya kwa muganga. Dukomeze dukurikize ingamba zashyizweho zo kwirinda kwandura Imbasa.”
Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yerekana ko kugeza ubu ubwitabire bwo gukingiza abana inkingo buri hejuru ya 90% mu gihugu hose.
Imbasa ni indwara yibasira cyane cyane abana batarageza ku myaka 15, kuko ari bo baba bataramenya neza kandi ngo bazirikane igihe cyose isuku muri rusange, nk’uko Dr Ngamije yabisobanuye mu butumwa yageneye Abaturarwanda kuri uyu munsi.
Ikimenyetso cy’ibanze cy’uburwayi bw’Imbasa ni ubumuga bushya bufata amaboko cyangwa amaguru.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Imbasa washyizweho n’umuryango witwa ‘Rotary International’, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umushakashatsi wayoboye itsinda ryavumbuye urukingo rw’imbasa muri 1960.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku isi muri 2012. Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya gatandatu.