Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu
Bamwe mu bafite uburwayi bwa Kanseri y’ibere bavuga ko bahura n’ikibazo cyo kudahabwa ubuvuzi bwihuse, aho bavuga ko batinzwa ku bigo nderabuzima bakagera ku bitaro bikuru indwara yamaze kubarenga, ibi bigatuma hari abapfa nyamara byashobokaga ko basunika iminsi mu gihe baba babonye ubuvuzi bwihuse.
Abavuga ibi, babihera ku gutinda kwitabwaho cyane cyane ku rwego rwo ku bigo nderabuzima ndetse no guhabwa za gahunda (rendez vous) z’igihe kirekire bigatuma batavurwa byihuse.
Ufite uburwayi bwa kaneri y’ibere wo mu karere ka Nyarugenge twahaye izina rya Hadjat yabwiye Pressbox ko yatindijwe ku kigo nderabuzima aza koherezwa ku bitaro bikuru indwara imaze kumurembya.
Ati “Indwara yamfashe numva akantu kabyimbye mu ibere, njya kwa muganga baransuzuma ariko ntibamvura bambwira kuzagaruka gutora taransiferi injyana ku bitaro bya Muhima, na ho banyohereza CHUK. Nageze kuri CHUK ntinda kubona ubuvuzi nigira inama yo gusubira ku kigo nderabuzima cya Muhima ngo nshake uko nabona taransiferi ijyana I Kanombe.”
Hadjat akomeza avuga ko i Kanombe ari ho bamwitayeho bakanamwohereza I Butaro kugira ngo abagwe ibere ryari ryarafashwe na Kanseri.
Oda Nsabimana ushinzwe ubuvugizi mu ihuriro rivuga kuri kanseri y’ibere (breast cancer initiative) nawe avuga ko bahura n’ababana n’uburwayi bwa Kanseri y’ibere bavuga ko batindijwe ku bigo nderabuzima bakagera ku bitaro indwara yararengeranye.
Agira ati “Iyo umuntu agize ibibazo by’uburwayi ahera ku kigo nderabuzima akaba ari ho bamwohereza ku bitaro bikuru. Hari abatubwira ko bamaze imyaka 2 cyangwa 3 ku kigo nderabuzima kandi bagera i Kanombe ugasanga bitagifite igaruriro”.
Nsabimana akomeza asaba ko inzego z’ubuzima zahugura abaganga bo ku bigo derabuzima bakagira ubumenyi mu gusuzuma Kanseri y’ibere, kuri we ngo ibi byatuma abarwayi bahatindaga hataramenyekana uburwayi bwabo, bajya boherezwa ku bitaro bikuru hakiri kare bagakurikiranwa.
Gutinda kuvura Kanseri y’ibere bituma ishobora gukura ndetse ikaba yanafata izindi ngingo nk’umwijima, ibihaha n’ibindi nk’uko muganga Sibomana Florence akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro nyarwanda rirwanya indwara zitandura (NCD Aliance) abivuga.
Ati “Kanseri y’ibere n’ubwo utavuga ngo mu gihe iki n’iki yaba imaze gufata ibice ibi n’ibi, gusa uko iminsi yiyongera ni na ko Kanseri ikura, kuko hari igihe usanga iri mu gice kimwe cy’ibere nyuma igafata ibere ryose yewe ikaba yanafata izindi ngingo nk’umwijima, urutirigongo n’ibihaha.”
Dr. Sibomana na we asanga hakwiye amahugurwa ku baganga kugeza ku bo hasi mu bigo nderabuzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ubukangurambaga kuri iyi ndwara ku buryo abantu bayimenya bityo bigafasha abantu kwihutisha ubuvuzi bwa yo.
Ikompanyi ya BMJ, itangaza amakuru ashingiye ku mibare, ivuga ko abantu batinze kwivuza Kanseri y’ibere n’iyo byaba ukwezi kumwe k’ubukererwe, bituma kuva kuri 6% kugeza kuri 13% bapfa. Ibi kandi ngo birushaho kwiyongera iyo ubukererwe bwo kwivuza na bwo bwiyongereye.
Muri 2020, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryavugaga ko ku isi hari abagore miliyoni 2.3 babanaga n’uburwayi bwa Kanseri y’ibere ku isi ndetse ko muri uwo mwaka iyi Kanseri yahitanye ubuzima bw’abantu bangana na 685000.
Muri rusange bene iyi Kanseri yibanda ku bagore, kuko ikigereranyo cy’abagabo bayirwara kiri hagati ya 0.5-1% gusa nk’uko imibare ya WHO ibivuga.