Yanditswe na Izabayo Immaculee.
Ubushakashatsi ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, bwerekanye ko urwego rw’umutekano n’ituze ry’abaturage ari rwo ruza imbere kurusha izindi muri 2021, aho rwagize amanota 95.47%, mu gihe igipimo cy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure by’abaturage cyo cyamanutseho ugereranije n’umwaka ushize, kikagera kuri 83,80%.
Ubu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa buba bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Imibare yagaragajwe muri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa 8 Ukwakira, 2021, yerekana ko inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020.
Igipimo kitwa ‘uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage’ muri uyu mwaka mu bushakashatsi bwa 8 cyagize amanota 83,80% mu gihe mu mwaka ushize cyari gifite amanota 85.76%. Bisobanuye ko iki gipimo cyagabanutseho amanota 1.96%.
Uko izindi nzego zakurikiranye
Urwego rwaje ku mwanya wa kabiri ni Iyubahirizwa ry’amategeko rufite amanota 87.08%; ku mwanya wa gatatu haje kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo bifite amanota 86.77%; ku mwanya wa kane haje imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza bifite amanota 84.19%; hakurikiraho uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage bifite 83.80%.
Ku mwanya wa gatandatu haje ireme ry’imitangire ya serivisi ifite 81.86%; kuri karindwi haza kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’amanota 75.23%; naho imiyoborere mu by’ubukungu iza ku mwanya wa munani n’amanota 74.65%.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Mme Dr. Usta Kayitesi yavuze ko RGB yishimira uko abaturage bagira uruhare mu miyoborere
Ati “Isura y’imiyoborere y’u Rwanda n’uko ihagaze ni uko twese tubigiramo uruhare, abaturage babigiramo uruhare babaza ubuyobozi ibikorwa n’uburyo babibakorera ariko babigiramo n’uruhare na bo bakora ibyo bashinzwe.”
Mu mboni y’umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengana ‘Transparency International Rwanda’ Ingabire Marie Immaculee, avuga ko n’ubwo muri rusange hari intambwe yatewe, hakiri icyuho mu bigirirwa abaturage.
Ati “Inama twatanga ni ugutinda cyane ku ruhare rw’abaturage kuko ni ngombwa. Nko ku ngurane y’ibikorwa by’inyungu rusange, abaturage barataka cyane, batinda kwishyurwa”
Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS), bukaba bwamurikaga ibyo byagezeho ku nshuro yabwo ya munani.