Advertise your products Here Better Faster

Amashuri y’imyuga yemerewe miliyari 5.7 zagenewe amasomo y’ubukerarugendo

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ndetse na ministeri y’uburezi ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi batangije umushinga wiswe ‘ubukerarugendo imbere’ witezweho kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakora mu bukerarugendo binyuze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Uyu mushinga ugamije kongera umubare n’ubumenyi by’abakozi bakora mu bijyane n’ubukerarugendo ndetse n’amahoteri, uzibanda ku rubyiruko rwiga bene ayo masomo kugira ngo abazajya barangiza kuyiga bajye bisanga ku isoko ry’umurimo.

Minisitiri w’uburezi Dr.Uwamariya Valentine yavuze ko uyu mushinga wakiriwe neza kuko ubukerarugendo buri mu biri gutera imbere mu Rwanda bityo bikaba byari bikwiye ko abari mu mashuri bitoza kuzakora mu bukerarugendo bongererwa ubumenyi.

Minisitiri w’uburezi Dr.Uwamariya Valentine

Ati “Tubyakiriye neza, kuko nkuko mubizi ubukerarugendo buri gutera imbere cyane, bivuze ngo bunakeneye n’abakozi kandi babifitiye ubumenyi. Uyu mushinga rero uzadufasha kongerera ubumenyi abakiri bato biga iby’amahoteri no kwakira abantu.”

Eng. Paul Umukunzi uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro yavuze ko umushinga ubukerarugendo imbere uzunganira gahunga ya leta yo guhanga imirimo mishya, bityo kongerera ubumenyi urubyiruko bikazatuma bajya mu kazi bazi icyo gukora.

Ati “Turashaka uburyo urubyiruko rw’u Rwanda rubona ubumenyi buhuye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo babashe kubona akazi, muzi ko dufite gahunda nka leta y’u Rwanda yo guhanga imirimo 214000, iyo mirimo kugira ngo ihangwe hagomba kubaho ko abantu bigishwa bakagira ubumenyi bakamenya gukora ibyo bakora. Umushinga nk’uyu rero uba uje kudufasha muri iyo ntumbero.”

Yakomeje avuga ko urebye uburyo u Rwanda rumaze gutera imbere mu byo kwakira inama mpuzamahanga, byari ngombwa ko haboneka abakozi benshi kandi bafite ubumenyi.

Ati “Uko mubibona igihugu cyacu cyabaye icyerekezo nyamukuru cy’abakerarugendo baturutse hirya no hino ku isi, tugenda twakira inama nyinshi mpuzamahanga, bivuze ngo ibyerekeranye n’ubukerarugendo, ibyo kwakira abashyitsi ndetse n’iby’amahoteri tugomba gushyiramo imbaraga mu buryo bushoboka bwose, ni yo mpamvu twahisemo ko iyi nkunga tuyishyira mu by’ubukerarugendo n’amahoteri.”

Eng. Paul Umukunzi uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro

Asobanura uburyo uyu mushinga uzakorwa, Eng. Paul yavuze ko bateganya kwibanda ku bigo by’amashuri y’ubumenyingiro byigisha ubukerarugendo 7 mu bigera kuri 15 biri mu gihugu, ndetse hakazahugurwa abayobozi b’amashuli bagera kuri 50 ndetse n’abarimu 300 bigisha amasomo ajyanye n’ubukerarugendo.

Amb. Nicola Bellomo uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda ari na wo wateye inkunga uyu mushinga yavuze ko impamvu yo gutera inkunga ubukererugendo ari uko n’ubundi uyu muryango usanzwe ukorana n’u Rwanda mu mishinga igamije iterambere, avuga ko bijyanye n’urwego u Rwanda rumaze kugera ho mu bukerarugendo ari ngombwa kongerera ubushobozi n’ubumenyi abakora muri icyo gisata.

Amb. Nicola Bellomo uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda

Miliyoni 4.8 z’amayero zingana na miliyari 5.7 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yatanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu gutera inkunga umushinga ubukerarugendo imbere binyuze mu mashuri y’ubumenyingiro yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo mu gihe cy’imyaka 4.

Biteganyijwe ko mu 2024 nibura 60% by’abanyeshuri bazaba biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.