Uwitwa Dushimimana Vincent wo mu Kagali ka Birambo mu murenge wa Gashali mu karere ka Karongi yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho kwica ateye icyuma se wabo witwa Ngoga Hamuri umenyerewe ku izina rya Peter, amuziza amafaranga 380Frw bivugwa ko yari amurimo.
Amakuru Pressbox yahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Birambo Nkundunkundiye Daniel avuga ko ubu bwicanyi bwabereye mu mudugudu wa Birambo ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 28 Kanama 2021, aho Dushimimana w’imyaka 20 y’amavuko yabanje kurwana na nyakwigendera Ngoga w’imyaka 25 y’amavuko unamubereye se wabo, bapfa amafaranga yamwishyuzaga, hanyuma Dushimimana akaza kuva aho barwaniye akajya gushaka icyuma, ari na cyo yaje kumwicisha bongeye guhura mu nzira nyuma.
Ati “Babanje kugirana amakimbirane bapfa amafaranga 380Frw Dushimimana yishyuzaga Ngoga akayamwima. Nyuma baje kwikiranura basabana n’imbabazi birarangira. Baraturanye cyane mu metero nka 50 gusa. Ubwo rero nyuma Dushimimana yaje kugarukana icyuma akimutera mu irugu ahita apfa.”
Yongeyeho ati “Uyu mwana ntasanzwe ari ikirara rwose byatunguranye, Ni umunyeshuli uherutse gukora ikizamini cya leta cy’uwa gatatu w’ayisumbuye.”
Nkundunkundiye yibutsa abaturage ko nta muntu ukwiye kwihanira ko ahubwo umuturage ugize ikibazo kuri mugenzi we agomba kukimenyesha ubuyobozi bumwegereye bukamufasha kugikemura hatabayeho gushyamirana.
Mu gihe inzego z’umutekano zahageze zisanga Ngoga yamaze gushiramo umwuka, uyu Dushimimana uvugwaho kwica yahise atabwa muri yombi mu gihe RIB yo yahise itangira iperereza kuri ubwo bwicanyi.
Ingingo ya 107 yo mu gitabo cy’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko “Iyo umuntu yishe undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
One thought on “Karongi: umusore yishe ateye icyuma se wabo amuziza ibiceri yari amurimo”
Umuntu yica undi ku biceri 380 koko!!??? Isi irarwaye cy irashaje mo kimwe.