Nizeyimana Mugabo Olivier usanzwe ayoboye ikipe ya Mukura VS&L ni we watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Nizeyimana yatowe ku majwi 52 kuri 59 akaba yari umukandida rukumbi nyuma y’aho uwo bari bahanganye bwana Rurangirwa Louis yakuyemo kandidatire ubwo amatora yari agiye gutangira. Uyu yavugaga ko ngo hari abakandida-shami bari mu itsinda rya Nizeyimana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ngo basanzwe bafite inzego za leta bayoboye, kandi bitabemerera kujya mu myanya nyobozi y’izindi nzego z’imiryango itari iya leta. Aha ariko akanama gashinzwe amatora muri Ferwafa ko kavuga ko kasuzumye neza kagasanga icyo kibazo nta gihari.
Uyu Nizeyimana, umuherwe nyiri Volacano Express, ikompanyi itwara abagenzi mu Rwanda, yitezweho amaraso mashya mu gushyiraho politike ihamye yo guteza imbere umupira mu gihugu ukagira ireme ku ruhando mpuzamahanga.
Itsinda ryuzuye rya Komite nyobozi ya Ferwafa:
- Perezida: Nizeyimana Mugabo Olivier
- Visi Perezida: Habyarimana Marcel
- Komiseri ushinzwe Umutungo: Habiyakare Chantal
- Komiseri ushinzwe iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga: Cyamwenshi Arthur
- Komiseri ushinzwe amarushanwa: Gasana Richard
- Komiseri ushinzwe umutekano: IP Umutoni Chantal
- Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere rya ruhago: Nkusi Edmond Marc
- Komiseri ushinzwe umupira w’abagore: Tumutoneshe Diane
- Komiseri ushinzwe amategeko: Uwanyirigira Delphine
- Komiseri w’ubuvuzi: Lt. Col Mutsinzi Hubert