Advertise your products Here Better Faster

COVID-19 : Gutakaza akazi ku bagabo byongereye ihohoterwa mu ngo

Hari abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko gutakaza akazi ku bagabo bitewe na COVID-19 byatije umurindi ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo, bagendeye ku byo bamwe bakorewe n’ibyo abandi biboneye mu baturanyi.

Abatanga ubuhamya bw’ibi bashingira ku kuba uko gutakaza akazi, akenshi kabaga kari na kure y’ingo, byaratumye umwanya abagore n’abagabo bamarana mu ngo zabo wariyongereye mu buryo badasanzwe bamenyereye, bikaba intandaro yo gukimbirana bya hato na hato bikanavamo guhohoterwa k’umugore.

Ibi bavuga kandi bihurirana no kuba imibare y’ibirego by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yerekana ko bene ibyo byaha byiyongereye ku kigero cya 14% mu mwaka ushize (muri COVID-19), ugereranije n’uwari wabanje (mbere ya COVID-19).

Abagore bahohotewe ku mutima no ku mu mubiri

Mukayisenga Olive (amazina duhaye umubyeyi utarifuje ko tugaragaza aye bwite) utuye mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi. Avuga ko umugabo we yamuhohoteye kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Gashyantare 2021 ubwo yamuregeraga RIB. Ati “Mbere yakoreraga za Muhanga agataha yahawe congé nka rimwe mu kwezi. Ntitwavuganaga nabi. Kuva mu kwa gatanu amaze gutakaza akazi twabanye umunsi ku munsi, agahora ancyurira ngo natwise binyuranyije n’ubushake bwe. Kubera ko atongeye kubona akazi kure, igihe kinini rero yatahaga mu rugo, agahora ambwira nabi, akanyicisha inzara, akankubita, mbega akampoza ku nkeke. Ubwo duherukana yarankubise arankomeretsa cyane ahita atoroka kubera yatinyaga ko ngiye kumuregera RIB. Nagiye kwa muganga yankomerekeje, bangira inama yo kumurega duhamagara RIB iramwandikira yanga kuyitaba”  

Undi utanga ubuhamya ni Yankurije Venantie, umwe mu bakuriye abajyanama b’ubuzima muri uwo murenge wa Kayenzi, avuga ko ubwe yakurikiranye ikemurwa ry’ibirego bitatu by’ihohoterwa ryakorewe abagore muri uwo murenge, akagaragaza impamvu byahuzwa n’ingaruka za COVID-19 zatumye abagabo batakaza akazi bakagumana n’abagore babo mu ngo. Ati “Urugero rumwe ni abamaranye imyaka 19 batabyara. Umugabo yakunze kuba yagiye gupagasa akamarayo igihe, ibyabo ntabwo byari bizwi ko bafitanye amakimbirane. Aho umugabo arekeye akazi akaza mu rugo byahise bikomera, akajya amukubita amushinja ko amuca inyuma, ariko byose bishingiye ku kuba nta rubyaro bafitanye nk’uko umugore yagiye abivuga mu manza. Ibyabo byageze henshi hakemurirwa ibibazo byo mu ngo ku buryo banahujwe n’umuntu ushinzwe abagore mu murenge akagerageza kubunga. Gusa ntacyo byatanze kuko umugabo yakomeje kujya arara akubita umugore akenshi akamukomeretsa tukitabazwa tugahosha. Uwo mugore atinya kujya kuri RIB kubera gutinya ko havuka ibibazo mu muryango we n’uw’umugabo we.”

Ku rundi ruhande umubyeyi Niyotugira Marie Louise utuye mu karere ka Muhanga atanga ubuhamya bw’ibyabaye ku baturanyi be bari basanzwe badakimbirana cyane, bikaza kwiyongera mu bihe bya ‘guma mu rugo’ bikanavamo ikirego cy’ihohoterwa ryaje gukemurirwa mu bunzi. Yagize, ati “Umugabo yakundaga kuba yagiye kwishakishiriza, akora ibiraka mu yindi mirenge yewe no muri Kigali, ugasanga aba mu rugo kumwe n’umugore iminsi mike. Muri ibi bihe bya Coronavirus cyane cyane hagati mu mwaka ushize (2020), ni bwo twagiye mu manza zabo ebyiri: bashwanishijwe no kuba umugore yarashinjaga umugabo gufata ibyemezo atamugishije inama, nko kugurisha amatungo no gukoresha umutungo w’urugo nabi. Nabonye ko byatewe no kumarana umwanya munini kuko umugabo nta biraka yari akijyamo kure kubera bimwe ngo byahagaze ibindi bigakumirwa no kutemererwa kugendagenda.”

Kuba abagabo batamenyereye kuba mu rugo, igihe cya Guma mu rugo bakaba bataratirimukaga, byatumye bahorana ijisho rihoraho ku bagore babo, rimwe na rimwe batemeranya nabo ku byo bakora bakabategeka ibyo bakora, biri mu byateye iryo hohoterwa. Rimwe na rimwe uko kudahuza hagati y’impande zombi, ipfunwe ryo kuba bicaye mu rugo ntacyo binjiza kandi baramenyereye kuba ari bo bagira uruhare runini mu mibereho y’urugo…  bigaragara nk’impamvu yatumye muri imwe mu miryango haba ihohoterwa.  Gusa ngo hari n’abagabo bahohotewe basuzugurirwa ko ntacyo binjiza.

Imibare iri hejuru

Imibare itangazwa na RIB igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo byageze mu bugenzacyaha byabaye 4,611 mu mwaka fatizo uheruka wa 2019-2020, mu gihe byari 4,018 mu mwaka fafatizo wa 2018-2019 ; bivuze ko byiyongereye ku kigero cya 14% ugereranije iyi myaka fatizo yombi.

Gusa umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry avuga ko kuri we atahuza ubwiyongere bw’ibirego by’ihohoterwa na COVID-19, ahubwo ko ngo byatewe n’ubukangurambaga bwiyongereye ku baturage bubakangurira gutanga ibirego. Ati “Dusanga bishingiye ku kuba inzego zirebwa no kugenza ibyaha zarashyizwemo ubushobozi bwo gukora akazi neza, hakaba kandi ubukangurambaga bwinshi ku kugaragaza ahari ihohoterwa, no kuba buri muntu agenda amenya ko ari inshingano ze gufasha mu kudahishira ibyo byaha. Rero ibyo byo kuba guma mu rugo yaragizemo uruhare siko tubyemera, uretse ikirego kimwe gusa twabonye gifitanye isano yihariye na COVID-19”.

Indi mibare ivuga ku ihohoterwa y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) iheruka, igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka 2020-2021 (hagati ya Nyakanga na Nzeri 2020) ibirego byagenjejwe n’uru rwego byari 606 bijyanye n’ihohoterwa rikorwa hagati y’umugore n’umugabo mu ngo; ni mu gihe mu mwaka wose wari wabanje wa 2019-2020 ibirego byose byari 2430.

Ku bwa Kabanyana Nooliet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango nyarwanga itari iya leta ikora ku buzima (RNGOF on HIV/AIDS & HP) avuga ko imiryango yose bifatanyije yongereye imbaraga z’ubukangurambaga ku bagenerwabikorwa bayo cyane cyane abagore, abagabo n’abana b’abakobwa mu rwego rwo kubafasha kugira amakuru ahagije ku ihohoterwa n’uburyo bwo kurirwanya.

Kabanyana kandi ngo asanga inzego zitandukanye zikwiye kurushaho ubukangurambaga bugamije kwimakaza imibanire myiza mu ngo, by’umwihariko muri ibi bihe abagore n’abagabo bamarana umwanya munini ugereranije na mbere. Ati “Inyigisho ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo zakagombye kongerwa muri ibi bihe by’icyorezo. Abahohotewe bakarushaho gufashwa kugana ubutabera bigafasha guca umuco wo kudahana ushobora gukurura ubwiyongere bwa bene iki cyaha kubera abagikora babona nta wubakoma mu nkokora.”

Ihohoterwa rikorwa hagati y’abashakanye ribarizwa mu byaha bikubihe mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu Rwanda, biri mu itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, ribishyira mu migenzereze ine ari yo : guhohotera umubiri, ubukungu, imibonano mpuzabitsinda, n’ihohoterwa rikorerwa imitekerereze.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.