Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Ku bufatanye n’umwe mu mishinga iterwa inkunga na IFAD mu Rwanda ukorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), RDDP, urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda (RCVD) rwahuguye Abavuzi b’amatungo baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ku gutera inka intanga ndetse banerekwa uko bagomba gufasha aborozi mu gihe inka irwaye bakayivura kandi bakabikora kinyamwuga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu takiki ya 1 Gicuransi 2021 umunsi u Rwanda rwifatanya n’isi yose mukwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo kibera mu kigo cya RAB i Songa giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye. Abahuguwe bavuga ko mu byo bakoraga byo kuvura amatungo bahuraga n’imbogamizi zinyuranye ahanini zirimo kubura ibyangombwa , ibikoresho ndetse nubumenyi bubafasha kunoza uyu Mwuga.
Jean Damascene Hakizimana waturutse mu Karere ka Nyabihu akaba asanzwe yigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye umwuga wo kuvura amatungo, ni umwe mu bahawe aya mahugurwa, avuga ko ubusanzwe kwigisha abanyeshuri uburyo bwo gutera intanga inka bitashobokaga cyane ko atari abizi bikaba byamuberaga imbogamizi mu kazi ke ka buri munsi.
Naho Niyirora Joseph waturutse mu Karere ka Nyamashake yabwiye Pressbox ko iyo umworozi yamutabazaga ngo amufashe gutera intanga inka yarinze yamusubizaga ko nta burenganzira abifitiye, ndetse atanabizi ku buryo byamusabaga guhamagara ushinzwe amatungo ku Murenge bigatuma adafasha umworozi nk’uko bikwiye yewe uwo mworozi akaba yamutakariza icyizere.
Nyuma yo gusoza aya mahugurwa y’ingirakamaro kuri bo, aba bavuzi b’amatungo ubu bemerewe gutera intanga inka bakavuga ko bigiye kubafasha mu mikorere yabo.
Umuhuzabikorwa mu rugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwannda (RCVD) Dr. Alphonse NSHIMIYIMANA aganira na Pressbox yibanze ku byiza byo gutera inka intanga nk’isomo ry’ibanze aya mahugurwa yari agamije.
Agira ati “Gutera intanga ni gahunda Leta yiyemeje hagamijwe kongera umukamo mu Gihugu,inka nyarwanda ikamwa gagati y’amalitiro abiri n’atatu ( 2- 3 L) ku munsi, ariko iyo itewe intanga ikimanyi kiyivutseho kiba gitegerejweho amalitiro hagati y’atandatu n’icumi (6-10 L) y’amata ku munsi”.
Si ukongera umukamo gusa kuko Dr. Alphonse akomeza avuga ko gutera inka intanga bifasha mu kwirinda indwara zandurira mu kwima kw’inka muri zo ikunze kwibasira inka ikaba ari amakore.
Umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, Dr. Tumusabe Marie Claire yasabye abavuzi b’amatungo bahuguwe gutera intanga inka bakazirikana gukora kinyamwuga.
Ati “By’umwihariko abo duhugura gutera intanga inka turabasaba gutanga serivisi inoze kuko iyo utinze kujya gutera inka intanga ushobora gusanga ya nka itakirinze ku buryo wa mworozi waguhamagaye utamuha serivisi inoze kandi ku gihe.”
Umubare w’abanyamwuga batera intanga uracyari muto mu Gihugu, bigatuma hari aborozi batabona iyi serivisi, ikaba ariyo mpamvu leta ishyira ingufu mu kongera umubare wabo hirya no hino mu turere.
Abavuzi b’amatungo 34 ni bo bahuguwe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri baje basanga abandi 29 na bo bahuguwe mu byumweru bibiri bishize bose uko ari 63 bakaba ari bo batangiye imirimo mishya ijyanye no gutera intanga inka kinyamwuga.