Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Inzobere mu buvuzi bw’amatungo akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda (RCVD) Dr Alphonse Nshimiyimana aragira inama aborozi b’inka, akenshi bahura n’ikibazo cyo gupfusha inka ziri kubyara cyangwa zikabyara bigoranye bakibwira ko ari amarozi kandi ari ibindi bibazo bitanagoye, kujya bihutira kwitabaza umuvuzi w’amatungo ku gihe.
Hirya no hino mu cyaro haracyari aborozi bakigendera ku myumvire ya cyera aho bamwe bikanga amarozi ku matungo yabo bityo itungo runaka ryagira ikibazo rimwe na rimwe kinoroshye bakihutira kuvuza gakondo nyamara bishoboka ko cyakemuka mu gihe umuvuzi w’amatungo yitaye kuri iryo tungo.
Umwe mu borozi b’inka ubarizwa mu karere ka karongi mu ntara y’Iburengerazuba yabwiye Pressbox ko akenshi abatamwifuriza ineza bamurogera inka bigatuma ibyara bigoranye cyangwa kwima kwayo bikaba ingorabahizi mu gihe atayishakiye imiti gakondo.
Uyu mworozi utifuje ko izina rye rimenyekana avuga ko inka ye iherutse kubyara ariko ikaba yari ihasize ubuzima kuko byasabye ko bayikoramo ngo bazane inyana ndetse nyuma y’ibyo ikaba yaramaze amasaha menshi itarata umuziha, ibintu we yumva ko ari nta kabuza ko inka ye yari yarahemukiwe .
Agira, ati “Abantu babaye babi kuruta uko wabyumva, inka yanjye iyo yimye ntangira gushaka imiti (gakondo) hakiri kare kuko mba mbizi, abagome bashobora gukoresha amase y’ayo cg ubusenzi yewe n’icyansi cyayo mu kuyigirira nabi.”
Kuri Dr Alphonse Nshimiyimana ufite ubunararibonye mu buvuzi bw’amatungo avuga ko kuba inka yagira ibibazo nk’ibyo mu gihe iri kubyara ari ibintu bibaho kandi bifite impamvu zizwi zibitera zishobora gukira mu gihe umworozi yitabaje viterineri.
Dr Nshimiyimana avuga ko igitera inka kutabyara neza ari uko hari igihe inyana iba itari mu buryo bwiza (yitambitse) bigatuma nyina igorwa no kubyara akavuga ko ibi ari ibintu bibaho ndetse byoroha iyo hitabajwe umuvuzi wabyize kandi kugihe.
Ati “Ibyo ntabwo ari uburozi Uko inyana ikura mu nda ya nyina ni nako ingobyi (placenta) ikura, iyo ingobyi itakuze bihagije, inka nibyara hazaba ikibazo. Inyana izaza ariko ingobyi ntizaza.”
Akomeza avuga ko iki kibazo gishobora kwirindwa mbere aho kumva ko ari uburozi akavuga ko iyo inka itewe vitamine A mu mezi atatu ya nyuma mbere yo kubyara ndetse n’iyo irya neza nta kibazo igira mu kubyara.
Ku bijyanye no kuba inyana yavuka bigoranye kubera uburyo ishobora kuba itambamye Dr Nshimiyimana amara impungege aborozi aho avuga ko ari ibintu bibaho cyane akabagira inama yo kwitabaza umuvuzi w’amatungo wabyize ubisobanukiwe.
Ati “Inyana mu nda hari ukuntu igomba kuba imeze (position kugira ngo izabone uko ivuka, niba inkoni zaje arko umutwe ntuze, ibyo ni ibintu bibaho, ibyo ni akazi k’umuvuzi w’amatungo kuko azakoramo yumve uburyo imeze ubundi abigorore ntago ari uburozi rwose”.
Uyu muganga, akaba n’inzobere mu buvuzi bw’amatungo agira inama aborozi kudahangayika biyumvisha ko ari amarozi mu gihe amatungo yabo agaragaje uburwayi runaka ahubwo bakihutira kugana abavuzi b’amatungo bazwi na cyane ko bibumbiye mu rugaga rw’abavuzi b’amatungo .
Urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda – Rwanda Council of Veterinary Doctors (RCVD) rwatangiye gukora muri 2014, ubu rukaba rugizwe n’abanyamuryango barenga 3800 barimo aba veterinineri bagera kuri 3200 ibi bikaba byaragabanyije umubare w’abiyitiriraga umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo batarabyize, muri bo hakaba harabonekagamo n’abagakondo.