Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Mata, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 110 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19. Muri aba bafashwe abagera kuri 60 bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Mata, bafatiwe muri Hoteli yitwa CENETRA y’Ababikira iherereye mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bafashwe bari mu birori byo kwiyakira (Reception) nyuma y’umuhango w’ubukwe bari bavuyemo.
Ni mu gihe abandi 50 bafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 04 Mata, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu barimo basengera mu cyumba cy’inzu cy’ahazwi nko kwa Ndamage bicaye begeranye cyane barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bafatiwe muri Hotel ya CENETRA mu masaha ya saa kumi n’ebyeri z’umugoroba bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku mikoranire myiza dufitanye n’abaturage baduhaye amakuru ko muri iyi Hoteli hari abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakaza kuhiyakirira bavuye mu bukwe niko guhita tuzana n’inzego z’ibanze dusanga koko hari abantu bagera kuri 60 barimo biyakira abenshi muribo baturutse mu Karere ka Rusizi baje mu bukwe.”
Bafashwe bari mubukwe muri Hotel ya CENETRA.
CP Kabera yavuze ko kuwa Kabiri w’iki cyumweru aribwo Polisi yavugaga ko hari abantu barenga ku mabwiriza nkana aho usanga hari abakora ubukwe bakabusoza ari ibirori, ndetse inibutsa abantu nkabo barenga ku mabwiriza ko abageni bashobora kuzajya bisanga muri Sitade ariho basoreje ubukwe, ibi byose Polisi yabivugaga ishingiye kubiri kuba igira inama abategura ibikorwa by’ibirori bitandukanye binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ko bakwiye kubireka.
Ati “Abantu bose tumaze iminsi dufata basaba imbabazi ariko imbabazi basaba bisa naho zitaba zivuye ku mutima kubera ko kubeshya ko wibeshye ntabwo aribyo. Icyo dushatse kuvuga hano nuko abantu bashaka kwiyakirira muri Hoteli cyangwa Resitora yawe baraza mukabivuganaho cyangwa bakakwandikira mukabyumvikanaho, hano baraje bavugana ko bazabakirira abantu 50 babyemeranwaho. Nyamara Polisi ihageze n’inzego z’umutekano basanga umubare urarenga bavuga ko batari bazi ko ari ubukwe kandi babizi neza ko n’inama y’abantu barenze 20 babanza kwipimisha Covid-19, ariko bo ntibigeze babapima.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije ba nyiri Hoteli kimwe n’abandi bantu muri rusange bafite aho bakirira abantu ko bakwiye kujya bakurukirana ibikorwa bibera aho bahagarariye ndetse n’abantu bakira bikajyana n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko iki cyorezo gikomeye kurenza ibindi byose. Yasabye n’abaturarwanda gukomeza kwirinda iki cyorezo kuko kigihari aho waba uva hose ujya mu biro cyangwa gusenga ukazirikana ko ugomba kubyitabira wubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko abantu nk’aba bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ibikorwa byahokoreraga bihita bifungwa mu gihe runaka bitewe n’ikosa bakoze.
Yagize ati “Igihe twari turi muri guma mu rugo twese ntawe utabyibuka n’ibibazo byagiye biba, ntabwo rero umuntu yakora ibikorwa bye ngo anyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Umubikira uyobora CENETRA Hotel, Soeur Mukarwego Marie yavuze ko muri Hoteli yabo basanzwe bakira abantu baza gufatiramo amafunguro, ariko ngo kuri iyi nshuro batari bazi ko bakoze amakosa, ubwo bafatwaga bari bateguye amafunguro y’abantu 50 nk’uko bisanzwe ariko ko ngo batari bazi ko ari ubukwe bateguriraga kuko bari biteguye kwakira abafata amafunguro bagera kuri 50.
Ati “ Dusanzwe twakira ubusabe bw’umuntu uje adusaba ko twamutekera, aba baje kudusaba gutekera abantu 50 kuko twemerewe guteka twarabakiriye tubona muri Resitora yacu ntibahakwirwa tubategurira ahandi. Ariko natwe twatunguwe no kubona ari ubukwe, Polisi n’inzego z’ibanze zihageze basanga n’uwo mubare urarenga natwe tubona ni ikibazo, twemera amakosa tuyasabira n’imbabazi.”
Twabibutsa ko muri aba bantu bafashwe harimo abahise biruka baratoroka barimo n’abageni, abafashwe bajyanwe kuri Sitade Amahoro bajya kwigishwa ububi bwa Covid-19 n’uburyo bakwiye kuyirinda ndetse banacibwa n’amande. Iyi Hoteli yahise ifungwa by’agateganyo aho ishobora gucibwa amande ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 n’ibihumbi 300 ndetse no gufungwa igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yabivuze.
Abafatiwe mu itorero ryitwa Umutima wa Krisitu bateraniye mu masengesho binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Pasiteri Ngarambe Albert uyobora itorero ryitwa Umutima wa Krisitu ubwo yabazwaga n’itangazamakuru impamvu yateranyije abantu mu masengesho binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yavuze ko ngo yabitewe n’uko yabonye abantu benshi baje gusenga ku munsi mukuru wa Pasika akanga kubasubizayo.
Yemeye ko yakoze amakosa ayasabira imbabazi aboneraho kugira inama bagenzi be n’abaturarwanda muri rusange kujya bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta bakirengagiza andi marangamutima yose anyuranyije no kwirinda Covid-19.
Mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuva tariki ya 13 Werurwe kugeza tariki ya 04 Mata mu Karere ka Gasabo hari hamaze gufungwa utubari 55 twafatiwemo abantu 337, mu Karere ka Nyarugenge hafunzwe utubari 12, mu gihe mu Karere ka Kicukiro hamaze gufungwa utubari 06. Ba nyiri utu tubari bafatwaga badufunguye bagacuruza inzoga nyamara binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko kugeza ubu utubari turakomeza gufunga.
Inkuru ya RNP