Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Ruyumba ruherereye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi aravuga ko ubuyobozi bw’iri shuli butigeze buhishira umwalimu uri mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gusambanya abana yigishaga barimo n’ufite imyaka 15 uvuga ko mwalimu yashatse kumusambanya bakagundagurana.
Hamaze iminsi havugwa umwalimu witwa Ntivuguruzwa Deogratias wigishaga imibare ndetse na ICT muri G.S Ruyumba uyu akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana yigishaga.
Nyuma yo guta muri yombi uyu mwalimu, RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bayobozi bane b’iri shuli ku kuba barahishiriye mwalimu Ntivuguruzwa.
Munyakayanza Pierre Damien uyobora iri shuli avuga ko nta guhishira uyu mwalimu kwabayeho kuko nyuma yo kumenya ikibazo cy’imyitwarire ye ku banyeshuli b’abakobwa babashije kubwira ubuyobozi, bwahise bukoresha inama na komite y’ababyeyi banafatiramo imyanzuro irimo no kumwaka ububasha ku cyumba kibikwamo imashini kuko ariho abanyeshuli bavugaga ko ashaka kubafatira.
Agira ati “Nk’umuyobozi nahise nkoranya inama ya komite y’imyitwarire twakira abanyeshuli batubwira imbogamizi bafite mu masomo bitewe n’imyitwarire y’uriya mwalimu, tumaze kubumva dutumiza na mwalimu tumubaza ku byo abanyeshuli bavuga arabihakana dukora raporo na we ayisinyaho ko atabyemera.”
Umuyobozi w’ishuli avuga ko yabonye ibyo bidahagije ko ndetse batabyihererana bahitamo kubimenyesha ubuyobozi bwa paruwasi nka bene ikigo ndetse na komite y’ababyeyi harongera haba indi nama n’izo nzego ziyirimo ifatirwamo imyanzuro irimo gutanga imfunguzo z’icyumba kibikwamo imashini (computer) ndetse imyanzuro y’iyi nama yashyikirijwe umurenge.
Icyakora ngo umunsi umwalimu yatabwaga muri yombi ni bwo iyi raporo yari yageze ku murenge bityo akavuga ko ntaguhishira kwabaye ho nkuko uyu diregiteri abivuga.
Ati “Nk’umuyobozi w’ikigo cy’ishuli wakoranye na komite zombi ntabwo twabyihereranye nta n’ubwo twashatse kunga mwalimu n’abanyeshuli ngo tugoragoze dushaka ko uwo mwarimu ahishirwa, mu bukristo bwacu ntago nari gukoresha izo nama zose ngamije guhishira mwalimu.”
Umwe mu bana mwalimu Ntivuguruzwa ashinjwa gusambanya yabwiye Pressbox ko mwarimu atamusambanyije bya nyabyo ahubwo ko yabigerageje ariko ntibibe nyuma yo kumara umwanya bagundagurana.
Uyu mwana avuga ko ubwo yavaga ku bwiherero yahamagawe na mwalimu ashaka kumufata ku ngufu ariko atabarwa n’undi mwana wagendaga.
Agira ati “Yarampamagaye nari ndi kuva mu bwiherero (toilet) ampa mashine nyijyana aho yari ambwiye ngarutse ampa indi nyijyana ahandi ambwira ko bampa igitabo muzanira, ngarutse atangira kunyiyegereza atangira kunkurura cyane ashaka kumfata ku ngufu”.
Uyu mwana akomeza avuga ko mu kugundagurana mwalimu yashakaga kumwambura ubusa ndetse ashaka no kumuterura umwana akanga akavuga ko umunyeshuli yahageze asanga mwalimu yafunguye risani.
Ati “Yatangiye kumfata mu maha ashaka kunterura ubundi agashaka kumanura ijipo yayimanura nkayizamura yayizamura nkayimanura atangira gushaka kunterura afungura risani akuramo igitsina cye ubwo uwo mwana ahanyuze arampamagara ngenda niruka’’.
Ku wa 26 Gashyantare uyu mwaka ni bwo mwalimu Ntivuguruzwa Deogratias w’imyaka 39 yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya abana babiri yigishaga, mu gihe yahamwa n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo cyiri hagati y’imyaka 20-25 nk’uko amategeko abivuga.