Advertise your products Here Better Faster

Rurangirwa arasaba FERWAFA kurekura amafaranga FIFA yageneye amakipe

Yanditswe na Christopher Karenzi.

Perezida w’Ikipe ya Rugende Women Football Club Rurangirwa Louis yagaragaje ikibazo kibangamiye bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, kijyanye no kudahabwa amafaranga bemerewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Rurangirwa yavuze ko abanyamuryango muri rusange bategereje Perezida wa FERWAFA uri muri Cameroun muri iki gihe mu irushanwa rya CHAN, kugira ngo bazaganire kuri iki kibazo cy’amafaranga bemerewe na FIFA batarahabwa.

Ikiganiro Rurangirwa yagiranye n’ikinyamakuru Bright Africa dukesha iyi nkuru

Bright Africa: Musanzwe muri abanyamuryango ba FERWAFA. Mwatubwira uko ikibazo  nyir’izina giteye ? Ni iki murimo gusaba iri Shyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Rurangirwa Louis: Umwaka ushize twakoranye inama na Ferwafa inshuro 3 batubwira ko twategereza  ko ayo mafaranga abitse neza ariko mu by’ ukuri yaje  muri iki gihe hari ibibazo bya Covid-19, FIFA yari yatanze amafaranga ku ma Federasiyo  yose y’ isi kugirango babafashe kubera izi ngaruka za covid-19 none ubu twakoze inama batubwira ko amafaranga abitse neza kugeza shampiyona itangiye ariko mu by’ukuri ntituzi igihe izatangirira,  ishobora no kumara imyaka ibiri ubwo rero kubera ayo mafaranga icyo gihe cyose ntituzi igihe kizarangirira.

Twe twumvaga bayaduha kuko nka 90% dukoresha abanyeshuri , benshi tubarihira amashuri hari byinshi tubatangaho, twumva rero batabivanga n’amafaranga asanzwe kuko aya si aya competition.

Turategereje rero by’umwihariko njye n’ikipe yanjye twatanze ikirego mu kanama nkemurampaka ka Ferwafa igihe cyose baduhamagarira twakwitaba ariko iyo ureze Institutions za hano mu Rwanda usanga hitaba umuyobozi wayo kandi ubu ntawuhari, ari muri CHAN i Cameroun rero ni ugutegereza ni ukumutegereza. Nibyanga ubwo amaherezo ni FIFA, bakayibwira impamvu batayaduha.

Bright Africa: Umunyamabangamukuru wa Ferwafaaherutse kuvugira ku ma radiyo y’ uko ubundi amafaranga mugomba kwerekana uburyo azakoreshwa ese n’ibihe bikorwa mugomba kuyakoresha kugirango  mubashe kuyabona ?

Rurangirwa Louis: N’ibyo muri izo nama 3 eshatu twakoze, twayikoranye nawe ahari  akabitubaza ariko ukabona ari amananiza gusa turemera turabikora. Nk’ibyo navugaga nyine byo kwishyurira abanyeshuri, gusana ibibuga n’ibindi byinshi buri wese atanga ibitekerezo by’ uko azayakoresha. Ibyo rero byaratanzwe, kuba bigarutse bivuga ngo badusabye ahubwo batubwira utarabitabikoze kuko twe byose twabitanze.

Buri gihe iyo badusabye ikintu tugagikora barahindukira bakavuga ko kitarakorwa kandi mu by’ukuri byarakozwe kandi nta n’ indi condition yakwiye kubaho kuko ahandi ayo mafarnag yaratanzwe ingero zirahari, byaba ari mwahiriko wa Ferwafa kutayatanga. Inama twabagira bayasubiza FIFA ndumva aribyo byakoroha.

Bright Africa: Icyi kirego cyo gutanga kuri FIFA kigaragaza ibibazo mwahuye nabyo, kigeze he? Ni ugutegereza uwo muyobozi ko yava Cameroun kugira ngo murebe ko yabakemurira ikibazo akaba aribwo mufata icyemezo?

Rurangirwa Louis: Ndumva twamutegereza kuko buriya na none umuntu ashobora kwisobanura ko icyo kibazo atakizi kuko atarahari. Ibyiza ni uko yaba ahari tukongera tugatanga amahirwe ya nyuma ubwo bitakorwa  akaba ari bwo yabikora kuruta uko umuntu yavuga ko atarahari,  nta yandi mananiza yaza bikozwe ahari.

Bright Africa: Kubera iki FERWAFA irinda gutegereza ko bisakuza bikagera mu bitangazamakuru, urumva biterwa n’ iki ahanini?

Rurangirwa Louis: Uyu mupira waragutse cyane kera amafaranga yarazaga avuye muri FIFA cyangwa ari undi muterankunga uje wumvaga hari induru ngo FIFA yahagaritse umuntu  kugeza igihe FIFA yaje gushyiraho site yayo.

Ubu ntawakubeshya ngo amafaranga ntaraza cyangwa ngo mutegereze aba Perezida b’amakipe, amafaranga yazaga kera abantu ntibamenye ko yaje kubera ko byabaga biri ahantu ariko ubu byose birafunguye.

Nta mpamvu rero umuntu yavutswa uburenganzira bwabo niba ayo mafaranga yaraje agomba gutangwa bitaba ibyo  bizajya bijya ahagaragara ariko siko byagakwiiye kumera.

Bright Africa: Ikipe y’Igihugu y’abagore urabona ibuze  iki kugira ngo ibeho?    

Rurangirwa Louis: Niba hari ikintu gihendutse n’ ikipe y’ abagore, ntibashyira imbere amafaranga bakunda gukina nk’uko mujya kumva ngo abahungu bagumutse kubera kubura agahimbazamusyi,

Ni ikipe yoroshye gutegura ariko na none ntiwategurira muri ibyo bibazo bihoraho, ugasanga bamaze umwaka badakina haza competition bagafata iminsi babatoza bakibagirwa ko bamaze igihe badakina ikibura rero ni uko batitabwaho.

Iyo haje amarushanwa ukumva ngo amafaranga yabuze kandi ay’ abagabo ntarabura ugasanga ari ikibazo cy’imyumvire.

Rurangirwa Louis: Hakenewe ko bavuga koko niba ikipe y’abagore bayishaka bayishyigikire itariho nabwo abantu bayimenye aho kwitwa ngo ikintu kirahari kandi kidahari.

Bright Africa: N’iki wasaba inzego zibishinzwe yaba abafatanyabikorwa, FERWAFA kuko niyo ifata ahanini ibyemezo  kugirango  rya terambere ry’umupira w’amaguru rigaragare?

Rurangirwa Louis: Inama nababwira ni ukwegera abantu bazi umupira kuko nkatwe Abayobozi b’amakipe hari ibyemezo bifatwa tutazi kandi twagombye kuba duhari hari n’abandi batekinisiye bo hanze n’abatoza bo mu kiciro cy’abagabo n’abanyakuru  ndetse  n’izindi nzego zitandukanye byafasha kugira ngo bitere imbere.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.