Advertise your products Here Better Faster

Ababyeyi barasabwa kurushaho kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere

Abayobozi mu nzego zitandukanye zikora ku buzima bw’imyororokere barasaba ababyeyi kwimakaza umuco wo kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere bikabafasha gukumira ibibazo birimo gutwara inda z’imburagihe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abasaba ibi, bashingira ku mibare igenda igaragazwa hirya no hino mu gihugu yerekana uburyo imibare y’abangavu baterwa inda igenda yiyongera.

Ubwo baganiraga na Pressbox ku wa gatatu tariki 02 Ukuboza, 2020, abayobozi b’inzego zitandukanye zikora ku buzima bw’imyororokere bagaragaje ibitekerezo byabo ku ruhare rw’ababyeyi mu kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urukomatane rw’imiryango nyarwanda itari iya leta ishinzwe kurwanya SIDA, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF on HIV/AIDS & HP) avuga ko isoni zikwiye kureka kuba imbogamizi kuri bamwe mu babyeyi.

Ati “Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu ni ikibazo gihangayikishije igihugu cyacu. Nk’ubu duherutse kubona imibare ko abana maganatanu batewe inda kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira mu karere ka Bugesera. Buri wese afite uruhare mu kuba twahashya iki kibazo. Ubu hariho uburyo bwo kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, ariko ikibazo ni ukumenya ngo ese bigishwa mu buryo buhagije? Ababyeyi kugeza uyu munsi ntibarabyumva, haracyarimo isoni. Bakwiye kuva mu isoni bakaganiriza abana ku buzima bwabo kugira ngo uwo mwana amenye uko yitwara.

Akomeza agira, ati “Twese nk’ababyeyi dufashe iya mbere tukaganiriza abana bacu, urugamba twaba twarutsinze. Ni urugendo tugomba gufatanya kuko burya umwana watwise aba agiye kurera na we akiri umwana, ikindi kandi uko umuntu yatwise ni ko yanakwandura SIDA.”

Ku ruhande rwa Mwananawe Aimable, umuhuzabikorwa w’umuryango ‘Ihorere Munyarwanda Organization’(IMRO), ngo haracyagaragara imbogamizi y’umuco abanyarwanda bakuriramo, aho usanga kuvuga ku myororokere ya muntu bifatwa nka kirazira, agasaba ababyeyi kurenga izo mbibi bagaharanira inyungu z’imibereho myiza y’abana babo.

Ati “Turacyafite imbogamizi y’umuco, turakurira mu muryango nyarwanda, kuvuga ku myororokere biracyari imiziririzo, nyamara ababyeyi bari bakwiye gukanguka bakaganiriza abana bagendeye ku kigero bagezemo bakajyana n’imihindagurikire y’umubiri wabo. Abana nibataganirizwa bazishakishiriza, nibishakishiriza bayahabwe n’ubashuka bibaviremo ingaruka, usange ababyeyi barimo barahangana n’ingaruka zikomeye kandi bari kuba barakumiriye kare.”

Kuba ababyeyi bamwe bataramenya ko kuganira n’abana ku buzima bwabo bw’imyororokere ari ukubafasha gukumira ibibazo bahura nabyo bishingiye ku kutamenya uko bitwara, ni ikintu leta izi, inazirikana ikantera intambwe ikebura bene abo babyeyi, nkuko bishimangirwa na Karamage Elphase, umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko.

Agira, ati “Ababyeyi tubabwira kuganiriza abana babo mu buryo bubafasha kumenya ubuzima bw’imyororokere, kandi bitishe umuco. Erega nk’umubyeyi ashobora byonyine kwibutsa umwana ko yajya gusaba amakuru kwa muganga, n’ahandi atangirwa mu gihe we ubwe adafite uburyo bwiza cg ubumenyi yabimubwizamo. Ibyo byose byamufasha ko umwana we atandukana n’amakuru atari nyayo ashobora gukura ahantu hatizewe.”

Yongeraho, ati “Ubundi ubumenyi ni ibanze kugira ngo yaba uwifata cg uwirinda mu buryo runaka abashe kumenya icyo gukora. Tujya tugirana ibiganiro n’ababyeyi n’abana tukabaganiriza ku buryo babiganiraho ugasanga hari abatashye bahinduye imyumvire. Turasaba abafite ubumenyi kurushaho gutinyuka baganirize abana babo ku buzima bw’imyororokere.”

Ubuzima bw’imyororokere ni ingingo usanga mu gihe tugezemo igenda itinyukwa kurusha mbere, aho usanga uretse ababyeyi basabwa kurushaho kuyiganirizaho abana babo, hari n’ubundi buryo bwimakajwe yigishwamo burimo: ku mavuriro, mu nama zibera mu midugudu, mu mashuli, mu bigo by’urubyiruko biba muri buri karere, kuri radio na televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga, n’ahandi.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.