Advertise your products Here Better Faster

Karongi: Bibye ihene nyuma yo kuzica bafatishwa n’inkweto bahataye

Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu.

Ngirinshuti Innocent na Twagirayesu Manase batuye mu kagari ka Nyagisozi ho muri Nyamagabe bibye ihene ebyiri z’amajigija z’uwitwa Nyiransengiyumva Esperance wo muri karongi bazihisha mu gihuru nyuma yo kuzica bateshwa n’irondo bahata inkweto zabo bibavira mo gufatwa bukeye bwaho kuko inkweto zari zizwi.

Ubwo umwana yajyaga gucyura ihene ahagana 18h zirenga ho iminota, yajyeze aho zari ziriwe ziziritse arazibura yumva zihebeba zirenga niko gutaka abaturage bahuruye barazishaka barazibura kuko bwari bumaze guhumana.


Mu rukerera rwo kuwa 7 Kamena nibwo abatuye umudugudu wa Gituntu ho muri Karongi bazindukaga bajya gushakisha ahantu hose bajyeze aho zarengeye bahasanga imbwa yahise yiruka maze basanga intumbi z’izo hene mu gihuru ndetse n’inkweto zo mu bwoko bwa boda boda ndetse n’urukweto rumwe rwo mu bwoko bwa sandari abajura bahataye kubera igihunga.


Umwe mu baturage bari aho yahamirije Pressbox ko inkweto ari zo zabafashishe kumenya abajura na cyane ko abaturage bo mu kagari ka Nyagisozi ho muri Nyamagabe bagenderana bya hafi n’abo muri Gituntu ho muri Karongi kuburyo baba baziranye cyane.


Agira ati: “Tukimara kubona inkweto hafi yaho biciye ihene, twahise tumenya nyirazo tujya kumureba iwabo muri Nyamagabe dusanga yinura umucanga mu ruzi ahita yemera ko ariwe wabikoze ndetse atubwira uwo bafatanyije.”


Ubwo Ngirinshuti Innocent yajyaga kwerekana aho Twagirayezu Manase bafatanyije kwiba no kwica ihene aherereye, uyu manase wari wamenye ko ashakishwa ngo yahise yiruka abaturage batinya kumufata kuko yarafite umuhoro nkuko byemezwa na nyiri izi hene Nyiransengiyunva.


Agira, ati: “Tukimara kumufata yatubwiye ko yafatanyije na manase , nawe tujya kumureba ariko kuko yari yamaze kubimenya yahise yiruka abaturage batinya kumufata kuko yarafite umuhoro kandi bamutinya kuko ngo asanzwe ari umujura ruharwa.”

Ngirinshuti Innocent wiyemerera ko yibye ihene


Ngirinshuti wari wamaze gufatwa yahaswe ibibazo asobanura uko babijyenje ndetse avuga ko batumwe n’uwitwa Ntahondereye Jean Pierre bakunda kwita Rufito ngo ucuruza inyama.


Ati: “Ni we wazidutumye, twagiye nka saa kumi, yaratubwiye ngo tuzizane twazishe, nibwo bwa mbere narimbikoze.”


Umwe mu baturage watabaye Esperance avuga ko abajura bakimara kumenyekana nyirazo yasabye ibihumbi ijana na mirongo itanu(150000fr) zombi ariko abaturage ku mpande zombi bagerageza kunga nyiri ukwibwa ihene n’imiryango y’abibye bunvikana kumwishyura ibihumbi ijana(100000fr) nkuko na Esperance abivuga.


Ati: “Ntago nari kubaka ihene nzima kuko ntazo bari bafite, twahise tuziha agaciro k’ibihumbi ijana na mirongo itanu ariko dushyira mo imbabazi tubaca ijana, uwo twari dufite iwabo baramwishyuriye ariko uwari wirutse we umukecuru we kuko ari mu cyiciro cya mbere ntago yahise ayabona yahise agurisha amasaka yari yejeje atanga ibihumbi makumyabiri andi azayatanga mu gihe cy’ukwzi.”


Niyigena Julienne uyobora umudugudu wa Gituntu ho muri karongi aho izi hene zibwe avuga ko atari ubwa mbere muri aka gace habura amatungo magufi ku buryo nkubu ndetse akaburirwa irengero cyakora akishimira ko ubwo babashije kumenya aho abajura baturuka bizafasha cyane abaturage kurinda amatungo yabo ndetse bigafasha abarara irondo kumenya aho kwibanda.


Si ubwambere uyu muturage yibwe amatungo kuko yavuze ko ajya yibasirwa n’abajura aho bamwinjirana mu nzu bagatwara inkoko ndetse ngo ku ya 7 Mutarama uyu mwaka nabwo yari yibwe ihene y’ijigija ku manywa y’ihangu ntiyamenya irengero ryayo.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.