Advertise your products Here Better Faster

Abanyamakuru basangije inzego zibahagarariye ingorane ziri mu mikorere mu bihe bya COVID-19

Abanyamakuru bakorera mu Rwanda bagaragarije inzego zibahagarariye ko hakiri ingorane nyinshi mu gutangaza makuru muri ibi bihe bya COVID-19, bikaba binabangamiye umusanzu wa bo mu gufasha igihugu mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo cyugarije isi.

Ni mu nama yabeyeye kuri Murandasi (Internet) mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 09 Nyakanga, 2020, aho abanyamakuru bakorera mu bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda bahuriye hamwe n’inzego zibahagarariye zirimo Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) n’Inama nkuru y’Itangazamakuru (MHC).

Ingingo yaganirwagaho yari Uruhare rw’Itangazamakuru mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya COVID-19.

Abafashe ijambo muri iyi nama bagarutse ku ishusho y’imikorere yo muri ibi bihe, banagaragaza imbogamizi zikomeje kugaragara mu kazi ka bo ka buri munsi.

Ntakirutimana Alfred, ukorera Radio na TV1 mu karere Ka Rusizi yagize, ati: “Aho nkorera ino aha, nko ku Nkombo kubwira abantu ngo bagire uruhare mu kwirinda COVID-19 biragoye kubera aho bahahira. Mbona leta yagatanze ibiribwa bizamara iminsi myinshi mu gufasha abaturage kutagendagenda kuko abenshi baba bashaka kujya guhaha.”

Ku ruhande rwa Hatangimana Ange Eric, umwanditsi mukuru mu kinyamakuru Umuseke, ngo hakenewe inkunga ituma ibitangazamakuru birushaho kwigisha abaturage ku ngingo zijyanye n’ibi bihe.

Ati: “Mbona tukibura umwanya ngo wenda twigishe kwambara agapfukamunwa kubera kubura inkunga. Ntabwo ibitangazamakuru byacu byigisha kurwanya COVID-19 gusa. Tubonye ubushobozi tukajya nk’i Rusizi tukigisha dufite abatumirwa batandukanye, twagera ku bantu mu buryo bwiza.”

Abandi banyamakuru batanze ibitekerezo muri iyi nama bagaragaje imikoranire itanoze igaragara hagati y’umunyamakuru n’abashinzwe umutekano cyane cyane mu masaha ya GumaMuRugo (21h-05h).

umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC Mugisha Emmanuel wasabye abanyamakuru kuzirikana ko ari ibihe bidasanzwe turimo binasaba imikorere idasanzwe, yanatanze inama yo kurushaho gutekereza no ku bindi bibazo byashamikira ku bukana bw’Icyorezo cya COVID-19.

Ati: “Twe nk’itangazamakuru tuba tugomba kuganira tukareba uko twakora mu bihe nk’ibi bidasanzwe, cyane cyo natwe twarogowe n’imyitwarire idsanzwe dusabwa gukurikiza mu mikorere yacu. Turifuza ko itangazamakuru ryagira indi mikorere aho dusabwa gutekereza cyane kuri societe, tugakora inkuru zisesengura ikibazo. Kubera icyorezo dukeneye kurebera hamwe ese aho inzara, imirire mibi ntibishobora kuvuka bikaba ikibazo gikomeye bikagira ingaruka mbi kubera abantu bitaye kuri COVID-19 gusa? Hari byinshi itangazamakuru ryakabaye rirebaho muri ibi bihe byo gusohoka muri iki cyorezo. Ese ibindi bibazo byaba biri kwirengagizwa twaba turi kubicukumbura neza ngo bitazateza izindi ngaruka?”

Ku birebana no kubangamirwa n’inzego z’umutekano byagarutsweho n’abanyamakuru nk’imbogamizi mu kazi ka bo, bwana Mugisha yavuze ko RMC yasohoye itangazo ryo kwibutsa abanyamakuru ko bagomba kugaragaza ko baributinde mu kazi bityo polisi y’igihugu ikabimenyeshwa ikabarekera uburenganzira bwabo.

Ati: “bamwe na bamwe bajya bafatwa basinze, abagenda amasaha yarenze kandi batari mu kazi. Niba habaye irengayobora ku masaha aribugufate, bimenyeshe urwego kugira ngo amazina atangwe mu nzego z’umutekano, kuko ibibazo by’imyitwarire bigenda bigaragara biratuma hafatwa ingamba nk’izi. Ibyo dukora byose ni mu nyungu z’abanyamakuru, kandi tumenye ko amabwiriza nk’aya yo mu bihe bidasanzwe aje hari uburenganzira bugomba kubigenderamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC bwana Mbungiramihigo Peacemaker yasabye abanyamakuru kurushaho gukora mu buryo bufasha abaturage kwirinda COVID-19, anabakangurira kurushaho kubaha amabwiriza abareba muri ibi bihe bidasanzwe.

Yagize, ati: “Burya iyo umuntu adafite amakuru ntatera imbere, yewe ntabasha no kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cye. Abanyamakuru mwahisemo umwuga mwiza wubahwa, amakuru dutanga, ubuvugizi mukora, ibibazo mugaragaza bigaragaza umwanya ukomeye itangazamakuru rifitiye igihugu n’ubuzima muri rusange.”

Yakomeje agira, ati: “Uruhare rwa mbere ku banyamakuru rero ni ukubahiriza amabwiriza nkuko inzego zibishinzwe zibisaba, tukaba intangarugero. Tugomba kandi guhora twihugura ku bigezweho ku cyorezo kugira ngo dutange amakuru tuyafite neza, duhe ubumenyi abanda twabanje kubugira. Tugomba gusangira ubumenyi na bagenzi bacu hirya no hino, tukifashisha ikoranabuhanga nka gutya, tugasangira ubumenyi”

Mbungiramihigo yanasezeranije abategura ibikorwa birebana no kwihugura ku mikorere yo muri ibi bihe by’icyorezo, ubufasha bw’urwego ahagarariye mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.