Nyuma yo gusura no gusuzuma aho imirimo yo kubaka Sitade ya Ngoma igeze, byemejwe ko uyu mushinga warangiye, ndetse kuri uyu wa 11 Kamena 2020 iyi sitade yakiriwe by’agateganyo.
Ni nyuma y’isuzuma ryakozwe mu ijoro rya tariki ya 10 rishyira ku ya 11 Kamena, rikomeza ku manywa yo kuri uyu wa kane, harebwa niba amatara amurikira ikibuga nijoro ku buryo cyakinirwaho nta nkomyi, niba ibyubatswe harakurikijwe ibiri mu masezerano, niba hari n’ibigomba kunozwa.
Eng. Gasore Zirimwabagabo Gaston Umukozi mu kigo gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority), ushinzwe gukurikirana umushinga wo kubaka Sitade ya Ngoma yabwiye MUHAZIYACU ko muri rusange basanze ibijyanye no kubaka biri hejuru ya 99% kandi ibyinshi ari ibyakozwe neza.
Yagize ati: “Kugira ngo sitade itangire ikoreshwe ni uko abayubatse bayimurikira ababahaye akazi ko kuyubaka kugira ngo ihabwe abagenerwabikorwa niba yuzuye…. Nka nijoro twabonye amatara hari ibigomba gukosorwamo bike,… ariko muri make umushinga urarangiye, bikoze neza, sitade yakoreshwa guhera ubu.”
Yakomeje agira ati: “Ubu kuyubaka bigeze kuri 99%, gusa buryo bwa tekinike wavuga ngo ni 100%, ariko wajya mu mafaranga ntibigere ku 100% cyangwa se bikanarenga. Uyu munsi wari uwo kwakira by’agateganyo, ku bwacu rero umushinga urarangiye, ‘handover‘ yabaye ariko iba tugaragaza n’ibigomba gukosorwa; ariko bitabuza ko sitade itangira gukoreshwa.”
Icyakora igihe cyo kuyitaha ku mugaragaro ntikiratangazwa binatewe nuko hari ibikigenzurwa n’ibyagaragaye ko bigomba kunozwa.
Sitade ya Ngoma yubatswe mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Cyasemakamba yatangiye kubakwa muri Kamena 2018 yubakwa n’ikompanyi ya China Road and Bridge Corporation.
Amasezerano yateganyaga ko kuyubaka byari kumara umwaka, ariko bisobanurwa ko bitashobotse kubera imbogamizi zimwe na zimwe nko kwimura bimwe mu bikorwaremezo byari bisanzwe ku buso yubatseho. Ngo n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikoresho byatumijwe mu mahanga bitahagerera igihe.
Eng. Zirimwabagabo avuga ko abatekinisiye bo gucunga ibikorwaremezo bahari kandi akarere kazasigarana sitade, kagomba kugena abatekinisiye bazahugurwa n’Abashinwa, ku buryo bwo kwita ku bikorwa remezo bigize sitade.
Kubaka Sitade ya Ngoma byashowemo ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari icyenda, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3,500 bicaye neza, n’aho abantu basaga 2,000 bashobora guhagarara bareba umupira cyangwa ibindi birori bibera muri sitade.
Uretse ikibuga cy’umupira w’amaguru cyubatswe ku buryo bukurikije ibipimo mpuzamahanga, iyi sitade ifite n’ibibuga by’inyongera by’indi mikino nka Volleyball, Tennis, Handball, Basketball no kwiruka.
Iyi sitade ni kimwe mu bikorwaremezo binini Akarere ka Ngoma hagamya ko bizihutisha iterambere nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere Nambaje Aphrodise.
Agira ati: “Ni ibyishimo kuko tugiye kubona sitade twemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kandi imyidagaduro izatera imbere n’impano zishingiye kuri siporo zitandukanye; [sitade] izahindura isura y’umujyi wacu wa Ngoma.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba hari kubakwa izindi sitade ebyiri nk’iyi ya Ngoma; ari zo iya Nyagatare n’iya Bugesera, kandi zombi byemezwa ko zamaze kuzura, ndetse biteganyijwe ko kuzakira by’agateganyo bigomba kuba muri uku kwezi kwa Kamena 2020.
Zihuriye ku kuba zari zarashyizwe mu zo Leta y’u Rwanda igomba kubaka muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), hagamijwe guteza imbere siporo.
Ivomo ry’inkuru: Muhazi Yacu