Yanditswe na Izabayo Immaculee.
Inzobere ku ndwara z’umutima ndetse n’izimigarura n’imijyana y’amaraso Prof. Dr. Mucumbitsi Joseph arashishikariza ingimbi n’abangavu kudashora ubuzima bwa bo mu kaga banywa itabi kuko ritera indwara nyinshi ndetse akibutsa abanywa itabi ko kurireka bishoboka ndetse ko uriretse asubirana amahirwe yo kuramba nka mbere.
Muganga Mucumbitsi avuga ko itabi rikoze mu burozi bwa nekotine (nicotine) butuma urinyoye bwa mbere ahora yifuza kongera kurinywa ndetse ntibimworohere kurireka, bityo ukurusha ho kurinywa bikamutera indwara zirimo iz’umutima, iz’ubuhumekero na kanseri zitandukanye.
Mucumbitsi akomeza avuga ko itabi ritica urinyweye gusa ahubwo ko n’uhumekeye aho bari kurinywera na we bimugira ho ingaruka.
Agira, ati: “Itabi uko ryaba rimeze kose ryaba irigira umwotsi ndeste n’iritawugira ni ribi. Ikindi ni uko uguhumekera aho barinywera na byo ari bibi kuko byica abantu 600.000 ku isi hose ku mwaka.”
Akomeza avuga ko kureka itabi bishoboka nubwo bigorana kubera uburozi bwa nekotine butuma uwarinyoye ahorana irari rya ryo.
Ati: “Kureka itabi birashoboka wenda ni uko bihenze mu buryo bw’ubuvuzi ariko birashoboka wenda mu minsi ya mbere biragorana kuko umuntu ashobora kubura ibitotsi, akumva nta mahoro ariko biratinda bikaza.”
Mucumbitsi agaruka ku mayeri abakora itabi bakoresha bagamije gushuka urubyiruko aho barishyira mu dupaki dusa neza, bagakoresha ibyamamare n’imbuga nkoranyambaga bityo akenshi urubyiruko rukagwa muri uwo mutego ari ho ahera asaba abarezi kurushaho kuba hafi y’abangavu n’ingimbi.
Abakora itabi ku isi hose bashora miliyoni 23 z’amadorali ya Amerika mu kureshya abakiriya biganje mo ingimbi n’abangavu, izi nganda ngo ziba zitegura abakiriya b’igihe kizaza kuko urinyweye kare adapfa kurireka.
Iya 31 Gicurasi buri mwaka isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kutanywa itabi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka kwari ugukangurira urubyiruko ngo rumenye amayeri akoreshwa n’abarikora mu kureshya abatoya.
Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) igaragaza ko miliyoni umunani z’abantu ku isi bapfa bazize itabi, naho abagera kuri miliyoni 1.5 batarinywa bapfa bazize guhumekera aho rinywerewe (second-hand smoke) mu gihe abana bazira kurihumeka bangana na 65 000.
Ni mugihe imibare y’ikigo cy’igihugu cy ’ibarurishamibare (NISR) ya 2014-2015 yagaragaje ko abagore 2% mu Rwanda banywa itabi naho abagabo barinywa bakaba 12%.
NISR kandi yagaraje ko ukunywa itabi kwiganje mu bataragize amahirwe yo kwiga barinywa ku kigereranyo cya 18% ugereranyije na 3% barinywa barize.