inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu
Leta ya Libiya yemewe n’umuryango w’abibumbye yemeje ko umuryango w’umuforoderi wishwe n’abimukira wateye ukica abimukira 30 mu buryo bwo guhora uwa bo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iki gihugu Fathi Ali Abd-AlSalam Bashagha yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye kuri uyu wa kane mu mujyi wa Mezdah uri mu birometero 150 mu majyepfo y’umurwa mukuru Tripoli.
Ali Abd-Alsalam yavuze ko iki gitero uyu muryango wa nyakwigendera wagabye ku bimukira cyari kigamije guhorera uwabo wishwe n’abimukira bapfuye ikitaramenyekana ndetse ngo baracyakurikirana abakoze ubu bwicanyi.
Uretse kuba abimukira 30 barahasize ubuzima, abandi bagera kuri 11, ubwenegihugu bwa bo butavuzwe, ngo bakomeretse ubu bakaba bari mu bitaro byo mu gace ka Zintan biri mu birometero 170 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Tripoli.
Mu myaka ya vuba Libiya yabaye inzira y’abimukira bava muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bahunga ibihugu bya bo ku mpanvu z’inzara, intambara, ubukene n’ibindi, bajya mu Burayi aho babifashwa mo n’abaforoderi muri iki gihugu.