yanditswe na NDAYISABA Jean de Dieu
Kuri uyu wa gatatu igiporisi cy’Ubuyapani cyataye muri yombi ukurikiranweho icyaha cyo kwica no gutwika abari mu nzu itunganyirizwamo filime mu mujyi wa Kyoto umwaka ushize.
Igiporisi cyo mu mugi wa Kyoto ni cyo cyemeje ayo makuru ko cyafashe Shinji Aoba w’imyaka 42 watwitse inyumako yari mo abantu ndetse n’ibikoresho bitandukanye mu mezi 10 ashize aho abagera kuri 36 bahasigiye ubuzima.
Igiporisi cyavuze ko uretse kuba cyarategereje ko Aoba yoroherwa ibikomere n’ubushye yavurirwaga mu bitaro, ngo cyanategereje ko imirimo isanzwe yongera gukomeza mu Buyapani kubera ko yari yarahagaze kubera COVID-19.
Shinji Aoba wateje inkongi y’umuriro yahitanye ubuzima bw’abantu 36 na we ubwe yangirikiye mo kuko yahiye mu isura, ku nda n’ibibero, iminwa n’ibitsike nkuko television yo mu buyapani yamugaragaje.
Igiporisi cyavuze ko Aoba yavuze ko icyamuteye gutwika iriya nzu yatunganyaga filime zo mu bwoko bwa animasiyo (animation) ngo yibwiraga ko bibye ibitekerezo (novels) by’abandi.
Iyi nkongi y’umuriro yo ku wa 18 Nyakanga 2019 ni yo yo mu gihe cya vuba yahitanye abantu benshi mu Buyapani nyuma y’indi yabereye i Tokyo muri 2001 igahitana abantu 44.