yanditswe na NDAYISABA Jean de Dieu
Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yahaye iminsi 30 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO ngo ryisubireho bitaba ibyo agakura ho burundu umusanzu wa Amerika ndetse ngo hagatekerezwa no kuba iki gihugu cyareka kuba umunyamuryango.
Trump avuze ibi nyuma y’ukwezi ahagaritse by’agateganyo umusanzu wa leta zunze ubumwe za Amerika mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima awushinja uruhare mu kuba ubushinwa bwararyumyeho ubwo icyorezo cya Coronavirus cyadukaga.
Ubuyobozi bw’iri shami bwo icyo gihe bwari bwabeshyuje trump ko butigeze buhisha amakuru ayo ari yo yose kuri iki cyorezo .
Mu ibaruwa Trump yandikiye Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora uyu muryango kuri uyu wa mbere, yamubwiye ko niba WHO itikubise agashyi ngo igire icyo ihindura azahagarika burundu umusanzu w’igihugu cye ubusanzwe yari yarahagaritse by’agateganyo ndetse ngo igihugu cye gishobora no kuzivana mu banyamuryango.
Muri iyi baruwa trump yasabye WHO kugaragaza neza uburyo iri shami ry’umuryango w’abibumbye ritegamiye ku bushinwa nyuma y’uko kuri uyu wa mbere Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko ubushinwa buri gufasha WHO mu buryo bw’amafaranga ngo haboneke igisubizo kuri COVID-19.
Kugeza ubu abagera kuri miliyoni 4.75 banduye COVID-19 ku isi hose naho abahitanywe na yo magingo aya ni 314,414 nkuko ibiro ntara-makuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru bibivuga.
Leta zunze ubumwe za Amerika zatanze umusanzu muri WHO ungana na miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika muri 2019 ni ukuvuga 15% by’ingengo y’imari ya wo, naho muri 2020 Amerika yarimaze gutanga umusanzu ungana na miliyoni 58 z’amadorali ya Amerika .