Hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyamamare birimo Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie n’abakinnyi batandukanye ba ruhago, barimo Byiringiro Lague wa APR FC na Peter Otema wa Bugesera FC, batanze ubutumwa bw’ihumure no kwiyubaka mu muhango ngarukamwaka, utegurwa n’umuryango nyarwanda udaharanira inyungu ‘Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF)’, wo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Uyu muhango wabaye ku wa kane tariki ya 9 Mata, wakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp, Twitter na Instagram mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.
Abatanze ubutumwa bagarutse ku kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, no guharanira kubaka ejo hazaza h’igihugu muri rusange.
Byiringiro Lague ukinira APR FC yagize, ati: “Dukomeze kwibuka twiyubaka, twirinda guheranwa n’agahinda. Nk’urubyiruko twese hamwe dukomeze kwiyubakira igihugu dusigasira ibyagezweho. Gushyira hamwe ni byo bizadufasha kugera ku iterambere twifuza nk’Abanyarwanda.”
Peter Otema ukinira Bugesera FC akaba yaranakinnye mu yandi makipe akomeye arimo Rayon sports yagize, ati: “Rubyiruko mbaraga z’igihugu ni twe Rwanda rw’ejo hazaza nimuze twubake u Rwanda rushya duhashya icyadutanya”
Abandi bakinnyi ba Ruhago bakurikiranye uyu muhango ni: Iranzi Jean Claude, Kayumba Soter, na Bigirimana Issa.
Mu byamamare byari byitabiriye uyu muhango, kandi, harimo Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie wasabye urubyiruko kwigira ku mateka rukubaka u Rwanda rufite icyerecyezo.
Ati: “Urubyiruko ni twe mbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, dufate iya mbere twigire ku mateka, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside twiyubakire u Rwanda rufite icyerekezo. Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Twibuke Twiyubaka.”
Ndayisaba Fabrice washinze uyu muryango NFF Rwanda, yasabye abana n’urubyiruko kusa ikivi cy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati: “NFF turibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 dushishikariza abana ndetse n’urubyiruko gukomera bakibuka ko hari bagenzi banyu mwari kuba muri kumwe muri ibi bihe ariko bakaba batakiriho. Bibatere imbaraga, kandi mukorane umwete n’umurava mufite icyizere cyo kuzababona kuko bapfuye ari abaziranenge.”
Uyu muhango wanitabiriwe n’izindi ngeri zitandukanye zirimo: abayobozi b’imirenge n’abayobozi b’amashuli ku rwego rw’akarere ka Kicukiro umuryango NFF Rwanda ukoreramo, ubuyobozi bwa Ibuka, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza Imanishimwe Yvette, abahanzi baririmba indirimbo zo kwibuka, n’abandi bantu mu byiciro binyuranye.