Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu
Nubwo leta ya Kenya yahagaritse ibikorwa byo gukeba abakobwa (Female genital mutilation) ndetse igashyira ho n’ibihano ku bakora ibyo, kugeza ubu biracyakorwa mu ibanga muri amwe mu mavuriro yigenga ndetse ngo abakiriya benshi ni abasomali baturuka mu Burayi.
Ibi n’ubwo bigikorwa ariko bikorwa mu ibanga rikomeye ndetse bigakorerwa mu nzu zo hasi (underground houses) aho bisaba ndetse kwifashisha abakomisiyoneri.
Umwe mu bakora ibi bintu ubundi bihanwa n’amategeko yabwiye Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko iyo byagenze neza mu kwezi yakira abakiriya barenga 100 ndetse ngo abenshi mu bakiriya be ni abanyasomaliya baturuka i Burayi no muri Amerika bazanye abana ba bo.
Uyu wahawe izina rya Harsi ku bw’umutekano we yavuze ko gukata umwana umwe bamuha amadorari y’amerika 150 naho uwahawe izina rya Abdilatif Ali ukora ubukomisiyoneri bwo kuyobora abagana iri vuriro kuko riba ahihishe , we yavuze ko abo arangira bamuha amashilingi meza ndetse avuga ko hari igihe bakira abantu 30 mu cyumweru .
Bisa nko kubagwa wumva
Umugore w’imyaka 29 wahawe izina rya Duda yabwiye Al Jazeera ko ubwo yari umwana muto yabikorewe bigizwemo uruhare na nyirasenge wamubwiraga ko bizatuma aba umugore wuzuye.
Duda avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye nko kubyara bigoranye ndetse ngo n’imyanya myibarukiro ye yahise isa n’iyifunze, agakomeza avuga ko yababaye cyane ubwo yakatwaga.
Ati:“Narababaye cyane, ndabyicuza gusa nta cyo nari kubikoraho kuko ababyeyi ni bo babifasheho umwanzuro, nakebwe imishino na rugongo, mbese biba nko kubagwa wumva. Sinzatuma abakobwa banjye bakorerwa ibintu nka biriya kuko ni bibi.”
Ubusanzwe abacyeba abakobwa bato baba bibwira ko ngo bituma umukobwa adakunda imibonano mpuzabitsina bityo akazashaka akiri isugi ndetse ngo na nyuma yo gushaka ntace umugabo we inyuma.
Ingaruka ku buzima
Uretse kuba akenshi isuku ya byo itizewe ndetse bishobora guteza abakebwe indwara, ubusanzwe abahanga bavuga ko nta kintu na kimwe bimara ahubwo biteza ibibazo bimwe na bimwe.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) ku rubuga rwa ryo rwa interineti rivuga ko bitera ububabare bukomeye, kuva amaraso menshi, kugira ingorane mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina no kubyara, ijebekerandwara (infection), ndetse ngo byongera ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ndeste n’ingaruka mu mitekerereze.
Nubwo leta ya Kenya yaciye igikorwa cyo gukeba abakobwa muri 2011 ndetse igashyira ho ibihano nko gufungwa imyaka 3 ndetse n’ihazabu y’amadorari ya Amerika 2000, ibi biracyakorwa muri Kenya ndetse nta n’imibare igaragara yabigeze bahanirwa gukeba abakobwa.
Gukeba abakobwa aha muri Kenya bikorwa bitewe n’agace cyangwa ubwoko aho usanga uduce tw’uburengerazuba bidakorwa cyane ugereranyije n’uburasirazuba kuko hegereye igihugu cya Somaliya aho bikorwa cyane.
Nibura 21% by’abakobwa muri Kenya baba barakebwe nk’uko bivugwa n’imwe mu miryango itari iya leta, naho ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryo rivuga ko miliyoni ebyiri z’abagore bari ho ubu baba barakebwe mu bihugu 30 bya Afurika na Aziya, naho ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage ryo rikavuga ko biramutse bikomeje gukorwa nk’uko biri ubu, abagore miliyoni 68 bazakebwa hagati ya 2015 na 2030.