Advertise your products Here Better Faster

Iran: umugore washinjwe guhirika ubutegetsi yarekuwe

Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu

Nazanin Zaghari-Ratcliffe, umwongereza akaba n’umunya iranikazi, wari umaze imyaka ine muri gereza ya Evin iherereye mu murwa mukuru Teheran yarekuwe nyuma y’igitutu cy’Ubwongereza.

Nazanin w’imyaka 40 wakoraga muri fondasiyo ya thomson reuters yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Tehran muri Iran ubwo yaravuye mu Bwongereza , ndetse aza gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamywa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi muri icyi Gihugu.


Nyuma y’ifungwa rye umugabo we Richard Ratcliffe yatangije ubukangura mbaga bugamije kumufunguza ndetse yifashisha leta y’Ubwongereza kugira ngo yotse igitutu Tehran.


Icyakora nubwo yarekuwe ntabwo yemerewe kurenga metero Magana atatu uvuye ku nzu y’ababyeyi be aho abarizwa ubu gusa umugabo we Richard yavuze ko leta ya Iran ikwiye kumureka akajya mu Bwongereza kureba umuryango we.


Mu kwezi gushize Richard yari yavuze ko umugore we yananduye corona virus muri gereza gusa ubuvugizi bw’ubucamanza muri Iran bwabeshyuje ayo makuru buvuga ko Nazanin ameze neza.


Kuri uyu wa kabiri nibwo umuvugizi w’ubutabera muri Iran yatangaje ko igihugu cye cyarekuye infungwa 85,000 ubariye mo n’abafungiye politike kubera icyorezo cya corona virus gikomeje kwandurwa na benshi muri icyi gihugu.


Ambasaderi w’Ubwongereza muri Iran Dominic Raab we yavuze ko yishimiye irekurwa rya Nazanin ndetse asaba ko yakoroherezwa kubona ubuvuzi bwose akeneye , uyu kandi yasabye iran kurekura n’abandi bongereza bafungiwe muri Iran

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.