Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu
Kuri uyu wa gatatu leta y’Ubuhinde yatangaje ko igiye guhagarika gutanga viza kuri ba mukerarugendo kugeza ku ya 15 Mata uyu mwaka mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirusi.
Ibiro bishinzwe itangazamukuru muri iki gihugu byavuze ko iki cyemezo cyizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 13 Werurwe cyakora ibi ntibireba viza z’abahagarariye ibihugu by’amahanga muri iki gihugu ndetse n’abakora mu miryango mpuzamahanga.
Mu zindi ngamba Ubuhinde bwafashe harimo ko abantu bose bazajya bava mu bihugu bigaragarwa mo icyi cyorezo ku buryo bukabije bazajya bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14
Ibyo bihugu ni Ubutariyani, Irani, Koreya y’Epfo, Ubufaransa, Esipanye, Ubudage ndetse n’Ubushinwa ari na ho iyi virusi yagaragaye bwa mbere mu mpera z’umwaka ushize.
Minisitiri w’intebe w’iki guhugu Narendra Modi yavuze ko atazitabira umunsi mukuru w’amabara usanzwe wizihiwa muri iki gihugu ndetse uy munsi ushobora kuza kutitabirwa nk’uko bisanzwe .
Kugeza ubu muri iki gihugu ubusanzwe gituwe n’abaturage 1,326,093,247 hamaze kuboneka abarwaye iyi virusi bagera kuri 73 aho mu minsi ine yonyine iheruka umubare wikubye 2.