Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu
Kuri uyu wa gatatu Perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yahagaritse ingendo zose ziva ku mugabane w’Uburayi zijya muri iki gihugu uretse iziva mu Bwongereza mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.
Trump ubwo yategekaga ibi yanikomye umuryango w’ibihugu by’Uburayi (EU) ku kuba wariraye ntuhangane n’icyi cyorezo ndetse avuga ko iyi virusi yajyejejwe mu gihugu cye n’abajyenzi b’abanyaburayi.
Trump yavuze ko nkuko Amerika yabijyenje ku bushinwa ku ikubitiro ari nako bigomba kujyenda ku bihugu byo ku mugabane w’uburayi mu gihe cy’iminsi 30 icyi cyemezo cyikaba cyigomba kubahirizwa kuva kuwa 5 saa sita z’ijoro cyakora ingendo ziva mu bwongereza zizakomeza .
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe uyu mwanzuro nyuma y’uko kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 1339 bagaragawe ho iyi virusi mugihe abo imaze guhitana bagera kuri 38.