Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu
Minisitiri w’intebe wa Sudani Abdalla Hamdok yagabweho igitero kuri uyu wa mbere ubwo yajyaja ku kazi, aho igisasu cyaturikiye aho imodoka ye yari igeze cyakora television y’igihugu yavuze ko ntacyo uyu muyobozi yabaye.
Amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu yagaragazaga imodoka y’umweru mu zitwara minisitiri w’intebe yangiritse bidakanganye ndetse n’izindi ziparitse bigaragara ko zangijwe n’uku guturika.
Minisitiri Falih Salih ushinzwe itangazamakuru muri iki gihugu yabwiye al Jazeera dukesha iyi nkuru ko iperereza ryahize ritangira kugira ngo hamenyekane uwihishe inyuma y’iki gitero cyitarigambwa kugeza ubu ndetse Falih yavuze ko nibiba ngombwa Sudani izitabaza ibihugu by’inshuti muri iri perereza.
Abdalla Hamdok akoresheje urubuga rwa twitter yavuze ko ameze neza ndetse anashyira ho ifoto ari mu biro bye amwenyura mu gihe televisiyo yo mu biro bye yagaragazaga aho igitero cyo ku muhitana cyabereye.
Abdalah usanzwe ari inzobere mu by’ubukungu yageze kuri uyu mwanya muri Kanama umwaka ushize nyuma yuko Omar al-Bashir n’ubu ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanamyaha (ICC) aviriye ku butegetsi bitewe n’imyigaragambo.
Cyakora nubwo byitwa ko ubutegetsi bufitwe n’abasivire , kugeza ubu abasirikare banze kuburekura byuzuye ndetse byahumiye kumurari ubwo Abdalah avugiye ko Sudani izakorana bya hafi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu kugeza imbere y’ubutabera abashakishwa narwo ku byaha byakorewe mu ntara ya Darfur kuva muri za 2000.