Advertise your products Here Better Faster

NIRDA yagennye miliyoni 300 zo gufasha abatunganya imbuto n’imboga

Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) kiratangaza ko cyagennye inkunga yo kunganira inganda zitunganya imbuto n’imboga mu rugamba rwo kurushaho kunoza no kongera umusaruro w’ibikomoka ku mbuto n’imboga ku isoko.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, abahagarariye inganda zitandukanye zitunganya imbuto n’imboga bahuriye hamwe na NIRDA baganira ku bibazo bikigaragara mu mikorere ya bo, banaboneraho kwerekwa ibyo basabwa ngo bemererwe inkunga yabagenewe

Bimwe mu bibazo bagaragaje bagihura na byo, ni ukutagira igishoro gihagije, ikoranabuhanga rike, n’ubumenyi budahagije rimwe na rimwe.

Uwitwa Vuningoma Petit, uhagarariye rumwe mu nganda zitunganya urusenda, yagize ati:

“Ubushobozi bwo kunoza umusaruro ni buke, nta bushobozi bwo kurutunganya ku bwinshi dufite, tugemura hanze ariko urusenda ntiruhagije isoko. Inganda ni nke, gusa tugiye gupiganwa, tubonye amahirwe twakongera umusaruro tugahaza isoko”

Imibare ivuga ko 30% by’urusenda ruva ku isoko rupfa ubusa kuko rubikwa nabi rugapfa

Vuningomba akavuga ko mu ruganda rwe bakora toni imwe mu cyumweru bakaba bifuza gukora toni eshanu mu cyumweru.

Uwitwa Kankwanzi Anastasie, utunganyiriza inanasi mu karere ka Kirehe, we yagize ati:

“Kubona imashini ni cyo kibazo. NIRDA yokabyara iradufasha. Ku bujuje ibisabwa bazakemurirwa ibibazo. Abatazafatwa bo bazakomezanya ikibazo cy’igishoro”

Mu bushakashatsi buheruka gukorerwa ku nganda z’imbuto n’imboga mirongo itandatu (60) hirya no hino mu gihugu, bigaragara ko icyenda (9) zonyine muri zo ari zo zikonjesha ibyasaruwe

Uhagarariye ubwo bushakashatsi bwana Nsabimana Aimable, na we agaruka ku bibazo byagaragaye mu nganda, ati: “Toni 400 ni zo zongererwa agaciro gusa, kandi turashaka ko imboga n’imbuto zirushaho kongererwa agaciro. Inganda zitunganya imboga n’imbuto zikeneye inyunganizi ngo haboneke guhanga udushya, kandi hakenewe ubuvugizi abikorera bagashoramo”

Yongeraho, ati: “ibibazo ni igishoro kidahagije, isoko rikennye, gutunganya imbuto n imboga birabagora, bazitwara mu mifuka ntibabitware mu bikoresho byabigenewe, kubimenyekanisha kwa bo kuracyari hasi, n’ibisigazwa by’imbuto birabananira kubicunga.”

Mu rugamba rwo kurushaho gucogoza izo nzitizi zose, ubuyobozi bwa NIRDA butangaza ko bwateganije gushoramo amafaranga miliyoni maganatatu (300.000.000fr) ku bufatanye na banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD ku nguzanyo.

Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi mukuru wa NIRDA yagize ati:

“Mu bigaragara hari ikibazo, turabafasha ikoranabuhanga riboneke, binyuze mu guhatana. Tuzafasha abazatsinda bose, ntidufite umubare ntakuka. Ibyo dutanga ku isoko ntibirenze 50% by’ibikenewe mu Rwanda.”

Yakomeje agira, ati: “Leta isanzwe ifasha muri iyi nzira yose yo gutunganya imboga n’imbuto. Twe twibanda cyane mu ikoranabuhanga ry’itunganya. Twifuza kongera imbaraga mu nzira yo gutunganya kuko ni yo ituma umusaruro w’ibituruka ku mbuto n’imboga uba mwiza.”

Bimwe mu bisabwa ngo uruganda runaka ruhabwe ku nkunga yagennywe, ni: ukugaragaza ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, kuba uruganda rumaze nibura imyaka ibiri rutunganya imbuto cg imboga, no kugaragaza ingengo y’imari yo gukomeza gukora bihamye.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.