Legson Didimu Kayira wagambiriye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye muri Malawi n’amagu ru kugeza abigezeho
Kayira yavukiye ahitwa Mpare muri Nyasaland ubu yitwa Malawi hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Tanzania ahagana mu 1940, nyina Ziya Nyakawonga yamutaye mu ruzi akivuka kubera impanvu z’ubukene ndetse n’uburwayi we yabonaga ko atazashobora kumurera.
Kayira akijugunywa mu ruzi rwitwa Didimu ntiyahise apfa ahubwo yakomeje kureremba maze umuntu aza kumukura muri urwo ruzi ndetse yaje kwitirirwa urwo ruzi “Didimu Kayira”.
Didimu Kayira yakunze ishuli cyane ndetse aho amenyeye gusoma yaje guhindura izina rye areka kwitirirwa uruzi yatawe mo maze yiyita Legson Kayira ndetse anihitira mo itariki y’amavuko .
Kuko nta wari uzi itariki nyayo yavukiye ho, ababyeyi be bamubwiye ko yavutse mu bihe by’umwero w’imyaka maze aragenekereza afata itariki ya 10 gicurasi 1942.
Kayira yakomeje gukunda ishuli ndetse aba umuhanga, akunda ubumenyi bw’isi maze asobanukirwa isi ku buryo bwuzuye, Kayira akiri muto yababazwaga n’uko muri Malawi y’icyo gihe nta muntu n’umwe wari warize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu yavuze ko agomba kugeraho uko byagenda kose.
Kwiga mu mahanga byongeye muri amerika ku mwana wo mu cyaro cyo muri Malawi byasaga nk’inzozi kuri we, Legson Kayira yabanje gusekwa n’abaturage bo muri icyo cyaro babonaga ko uyu yataye ubwenge.
Ku myaka 16 gusa yaje gutangira urugendo rwe n’amaguru ku ya 14 ukwakira 1958, maze asezera umuryango afata inzira ndene.
Yitwaje ikarita y’isi yari yarize bihagije, umupira wo ku ishuli rye rya kera wanditse ho ijambo nzagerageza (I will try), bibiliya ndetse n’ishoka yagombaga kwifashisha mu nzira atema ibihuru na cyane ko yagombaga guca mu mashyamba
Ngo yagombaga gufata iy’amaguru akambukiranya ibihugu byinshi agashyika ageze mu Misiri ku cyambu cya Port Said aho ngo yagombaga gushaka akazi ku bwato bujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nta mihanda yari ho icyo gihe nkubu, nta tumanaho iryo ari ryo ryose nka terefoni ndetse nta n’inkweto. Kayira yafashe inzira maze agera Mwanza ho muri Tanzaniya mu kwa karindwi 1959 ahamara amezi atandatu akorera amafaranga yagombaga gutegesha gari ya moshi imugeza mu mujyi wa Kampala.
Urugendo rwe yarugarutseho mu gitabo cye ‘I will try’ (Nzagerageza)
Ati ku itariki ya 19 Mutarama 1960 nageze i Kampala umurwa munini w’ubucuruzi kandi munini bitangaje, duhagarara kuri Port Bell mu birometero umunani uvuye mu mujyi rwagati.
Umutima wanjye warateye cyane nibaza uburyo ndi bwikure aho gari ya moshi yadusize kuko nta cyangombwa kindanga nari mfite.
Yacengeye mu mirongo y’abanyeshuli barimo bahamagarwa ngo bihute badakerererwa yinjira atyo muri kampala. Yari ageze ahangaha nkuko yabiteganyije ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hakiri kure cyane hashoboka: “Nasohoye ikarita yanjye ndeba ahantu hose nari maze kugenda numva neza ko ibyo gusubira inyuma bitazashoboka ,numva neza ko ngomba gukomeza uko byamera kose.”
Kayira yagumye i Kampala akora akazi ngo akusanye amafaranga yagombaga gutegesha ngo agere mu Misiri, maze rimwe ajya mu nzu y’isomero yishakira kumenya amakuru y’ukuntu umuntu yajya kwiga muri Amerika avuye muri Afurika maze agwa ku nyandiko iriho urutonde rwa kaminuza zo muri amerika zashoboraga kwakira abanyeshuli bo muri Afurika , maze asaba kwiga muri Skagit Valley College yuzuza ibyo yasabwaga maze yisubirira mu kazi yakoraga ashaka azamugeza mu Misiri.
Nyuma y’igihe gito Kayira yarasubijwe maze yemererwa kwiga muri Skagit valley college gusa yagombaga kwishakira itike y’indege, kuri we ntibyari byoroshye ariko byamweretse ko ntakizamubuza kugera muri Amerika, nyuma yo kubona ubutumwa bwemewe n’amategeko bumuhamagarira kujya yo.
Legson Kayira yamenye ko agomba kwerekeza I Khartoum muri Sudani gufata viza maze afunga utwe twose afata urugendo ava i Kampala ajya muri Sudani ibirometero 2575, urugendo rwari rukubye kabiri urwo yakoze ava iwabo muri Malawi ajya kampala.
Nyuma y’imyaka ibiri avuye iwabo, Kayira yageze muri Sudani yinjira muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitamugoye kandi acyambaye umupira we wanditseho ‘nzagerageza’ maze abadiporomate bagira ngo ni firime bareba nuko bahamagara ku ishuli ryagombaga kumwakira na ryo rivuga ko rimutegereje maze Kayira ashakirwa itike imugeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku ya 20 Ukuboza 1960 Kayira yageze muri Amerika, byari nk’ibirori bivanze n’amarira ubwo bamenyaga ikiguzi byamutwaye ngo agere muri Amerika.
Kuri iri shuli yahavuye ajya kwiga muri kaminuza ya Washington aho yakuye ubumenyi bwa politike maze akomereza mu gihugu cy’Ubwongereza muri kaminuza ya Cambridge na ho ahakura impamya bumenyi mu mateka.
Kayira yabaye ikirangirire kubera inkuru ye ndetse yashatse gusubira iwabo muri Malawi gusa yangirwa na Hastings Kamuzu Banda wayoboraga Malawi icyo gihe wabonaga ko kugera muri Malawi kwa Legson Kayira byari buhungabanye ubutegetsi bwe. Kayira yigumiye mu Bwongereza aho yaje kwitabira imana muri 2012
Kuvukira mu muryango ukennye cyane, kujugunywa mu mugezi, gukora urugendo rw’amaguru ndetse nta n’inkweto yambaye byose ntibyabujije Legson kayira kwesa umuhigo we wo kugera muri Amerika.
Abakuru bavuze ko gushaka ari ugushobora, inkuru ya Legson Kayira igaragaza ko icyo wiyemeje cyose wakigera ho utitaye ku nzira igoranye.
One thought on “Inkuru ya Legson Kayira wagambiriye kujya muri Amerika n’amaguru”
inspiring story