Advertise your products Here Better Faster

Ruhango: Asazanye ubukene n’agahinda kubera gushyirwa mu cyiciro cy’abifite

Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu

Mukangwije Perusi uri mu kigero cy’imyaka 90 ndetse bigaragara ko ashaje cyane avuga ko yarenganyijwe n’ubuyobozi agashyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe hashingiwe ku kuba ngo afite abana i Kigali nyamara na bo bakora ubuyaya.

Uyu mukecuru utuye mu murenge wa Bweramana akagari ka Buhanda umudugudu wa Munini atuye ukwe ndetse hafi y’akabande aho abana n’umukobwa we na we ufite ubumuga bwo kutumva nkuko abatuye hafi aho babyemeza.

Mu gahinda kenshi kavanze n’imvugo y’izabukuru uyu mukecuru avumira ku gahera abayobozi b’umudugudu wa Munini ku kuba baramurenganyije bakamushyira mu cyiciro cy’ababasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bigatuma atabasha kwivuza kuko atajya agura mitiweri.

Agira ati: “Mutiweri ndayitanga se uko mubona amafaranga nayavana he? Iyo narwaye nguma aho Imana ikankiza.’’

Uyu mukecuru avuga ko bamushyize mu cya gatatu batabanje kureba neza bagashingira ko ngo afite abana i Kigali na bo badafite amikoro ahubwo bakishyirira mo bene wabo.

Ati: “Bavugaga ko ngo mfite abana, ngo abana banjye bari i Kigali baranzanira kandi ari umwuzukuru n’umukobwa wanjye na bo ntazi niba banariho, ni bo bari yo ni bo banshira ho imigani ngo baranzanira, bandika mo bene wabo njyewe bariyangira”

Uyu mukecuru akomeza avuga ko n’umukobwa we babana ufite ubumuga bwo kutunva nta cyo yijyeze abona mu bijyenerwa abafite ubumuga.

Agira, ati: “Reka nta cyo bamuhaye, nta cyo bamuhaye ni ibisambo baririra”.

Mukangwije avuga ko kugira ngo abe ho yemera agafata isuka akajya kudondanga mu karingoti kari munsi y’icumbi avuga ko yubakiwe na musaza we witabye imana.

Ati: “Nonese ngire nte? Njya mo nkadonda ako nshoboye, nonese nzajye kwiba rubanda bazansinde mu mirima yabo?’’

Abaturanyi ba hafi bavuganye na Pressbox na bo bemeza ko uyu mukecuru yarenganye bikabije ndetse bakavuga ko bagerageje kumuvugira ku kagari ndetse no mu nama ariko ntibigire icyo bifata nk’uko uwitwa mushimiyimana Jacqueline abivuga.

Agira, ati: “Uyu mukecuru bamushyize mu cya gatatu ngo kubera abana bamwanditse ho, twagerageje kumuvugira bifata ubusa ,kubera ko na we ubwe atabasha kugera ku kagari ndetse n’uyu mukobwa we babana ntiyumva ibyo umubajije si byo agusubiza ni uko byagenze.’’

Mushimiyimana avuga ko hari abashyizwe mu cyiciro cya mbere kibahesha ingoboka kandi babayeho neza ndetse bafite amaboko kurusha uyu mukecuru

Ati: “Yooo barahari benshi cyane bafata ingoboka, bafite inka mu rugo, bafite urutoki bafite n’abana bahembwa… rwose hari abafata ingoboka barenze uyu mukecuru kure.”

Jacqueline avuga ko uyu mukecuru ahinga akarima ke kangana urwara kera mironko zitarenze 5 z’ibishyimbo ndetse umukobwa we na we utumva akajya guca inshuro ubundi abaturage bakabaha ibyo kurya.

Mu byifuzo by’uyu mukecuru hari mo kurenganurwa ndetse akaba yakubakirwa icumbi ahegereye abandi ngo nibura nanapfa abantu bazabimenye .

Ati: “Nasaba yuko mwanyubakira akazu keza nk’abandi, mukamvana n’aha hantu, n’iyo mwanshyira aho haruguru ntacyo, nonese ubu nimfa muzabimenya?”

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Bweramana avuga ko ikibazo atari akizi ngo na cyane ko ari mushya muri uyu murenge, cyakora ngo ubwo akimenye agiye kugikurikirana.

Ubusanzwe ikiciro cya gatatu cy’ubudehe gishyirwa mo nibura umuntu byibura utunze inka cg andi matungo magufi ndetse ufite imbaraga zo gukora imirimo yakura mo amafaranga muri ibi byose hakaba nta na kimwe Mukangwije afite cyamushyira muri iki cyiciro kuko we anavuga ko nta n’imbeba iba munzu ye kuko ntacyo yaba yona mo.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space