Advertise your products Here Better Faster

Pakistani: Impanuka y’indege itwara abagenzi yahitanye 107

yanditswe na NDAYISABA Jean de Dieu

Kuri uyu wa gatanu indege itwara abagenzi ya sosiyete igengwa na leta ya Pakistani (Pakistan International Airlines) yavaga mu gace ka Lahore yerekeza I Karachi yaguye hafi y’ikibuga cy’indege ihitana abagera ku 107.

Meya wa kalachi Wasim Akhtar yavuze ko iyi ndege yaguye mu gace gatuwe n’abaturage ndetse igasenya amazu atatu cyakora ntihahise hamenyekana umubare w’abari muri ayo mazu.

Abdul Sattar Kokhar uvugira ikigo cy’igihugu gishinzwe ingendo zo mu kirere muri pakisitani yavuze ko iyi ndege yavaga mu mu mujyi wa Lahore uherereye mu burasirazuba itwaye abagenzi 99 ndetse n’abakozi bakora mu ndege 8.

Uru rwego kandi rwavuze ko umupilote w’iyi ndege yabanje guhamagara ku kibuga cy’indege cya Jinnah avuga ko afite ikibazo cya moteri aho yageregezaga kuyigusha ku kibuga.

Abdul Rahman utuye muri aka gace yabwiye ibiro ntaramakuru by’abanyamerika dukesha iyi nkuru ko yabonye indege izenguruka inshuro eshatu igerageza kugwa bisanzwe maze ihita igwa hejuru y’amazu.

Minisitiri w’intebe wa Pakistani Imran Khan abinyujije kuri twitter ye yavuze ko biteye ubwoba kandi binababaje, yihanganisha kandi asengera imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka ndetse avuga ko hagiye gutangira iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Ibi byago bibaye mu gihe abanyapakisitani mu gihugu hose bari kwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’ilayidi ndetse ngo benshi mu bari muri iyi ndege bari abari bari gusanga imiryango yabo ngo bawizihirize hamwe.

Si ubwambere ibyago nkibi biba muri pakisitani kuko muri 2016 indi ndege y’iyi company ya leta na yo yaguye mu gace ka Chitral gaherereye mu majyaruguru maze ihitana abagenzi 47.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space