Advertise your products Here Better Faster

MINISITERI Y’UBUREZI NA USAID BARISHIMIRA IBYAGEZWEHO MU GUTEZA IMBERE GUSOMA KU BANA

Tariki ya 25 Kamena, 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye afatanyije n’Umuyobozi  w’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) bayoboye umuhango wo kugaragaza no kwishimira ibyagezweho mu guteza imbere ubumenyi n’umuco wo gusoma mu bana byakozwe n’umushinga Mureke Dusome uterwa inkunga n’ iki kigega.

Guhera mu mwaka wa 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura uruhare rw’ababyeyi n’umuryango mugari muri rusange mu guteza imbere umuco wo gusoma mu bana binyuze mu mushinga Mureke Dusome. Uyu mushinga urimo usoza ibikorwa byawo washyirwaga mu bikorwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children ufatanyije n’imiryango nyarwanda Umuhuza, Uwezo, Urunana DC na RWAMREC. 

Ku bufatanye n’umushinga Mureke Dusome, abana basaga ibihumbi maganacyenda (900,000) bitabiriye ibikorwa byo gusoma aho batuye. Muri abo bana, harimo abagera ku bihumbi bitatu na maganatandatu (3,600) bafite ubumuga. Amahuriro yo gusoma asaga ibihumbi bibiri na maganatanu yaratangijwe akorera mu midugudu yubatsemo amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano afite icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Ayo mahuriro yahawe ibitabo by’abana byanditwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda bisaga ibihumbi maganane na mirongo itatu (430,000) ndetse na kopi z’ikinyamakuru cy’abana Karame zigera ku bihumbi ijana na mirongo itatu na bitanu na maganinani na mirongo icyenda (135,890).

Umushinga Mureke Dusome wagejeje ubutumwa bujyanye n’uburyo bwo gufasha abana mu myigire yabo ku babyeyi bagera kuri miliyoni enye n’igice (4,500,000) binyuze muri gahunda zinyuranye nk’ibiganiro ku maradiyo n’amahugurwa. Mbere y’uko umushinga utangira, ababyeyi bagera kuri mirongo itanu n’umwe ku ijana (51%) batekerezaga ko amashuri ariyo yonyine afite inshigano zo kwigisha abana gusoma. Nyamara, ababyeyi bakora byinshi bitoza abana gusoma nko kubaganiriza, kuririmba no gusomera hamwe ibitabo mu rugo. Kuri ubu, ababyeyi bagera kuri mirongo irindwi na babiri ku ijana (72%) barabyumva kandi barimo gukora ibikorwa binyuranye bifasha abana mu gusoma no kwandika, ibi bikarushaho  kongerera abana gutsinda mu mashuri.

Muri uwo muhango wo kwishimira ibyagezweho mu mushinga Mureke Dusome, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Bwana Gaspard Twagirayezu yagize ati: “Twishimiye inkunga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikomeje kudutera binyuze mu kigega cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga mu bikorwa bitandukanye biteza imbere ubumenyi n’umuco wo gusoma mu bana. Turashishikariza inzego zose gukomeza gushyigikira ibikorwa by’amahuriro yo gusoma y’abana no gukomeza guha abana amahirwe yo gusoma mu gihe bari mu ngo no mu muryango mugari. Turashishikariza buri mubyeyi kujya afata umwanya wo kuganira no gusomera hamwe n’abana.”

Umuyobozi  w’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), William Hansen, yashimye imikoranire myiza hagati ya Minisiteri y’Uburezi na leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guharanira ko abana bagira ubumenyi bw’ibanze bukwiye mu bijyanye no gusoma no kwandika. Yagize ati: “Kumenya gusoma no kwandika ni iby’ibanze cyane mu mitsindire y’abanyeshuri. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gufatanya na Leta y’U Rwanda mu gushyigikira umuco wo gusoma n’imyigire myiza.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space