Advertise your products Here Better Faster

Bujuje abana icumi mu myaka icumi, baracyabyara nubwo bahahisha akayabo

Umugore n’umugabo bo muri Amerika bamaze kubyara abana icumi mu gihe cy’imyaka icumi gusa, bakavuga ko bakoresha miliyoni isaga buri kwezi mu guhahira urugo.

Umugore avuga ko kuva yashaka mu mwaka wa 2008 atarigera amara amezi icyenda adatwite

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Sun ivuga ko Imfura muri aba bana ifite imyaka icumi y’amavuko, Bucura akagira amezi icyenda.

Uru rubyaro rw’abana icumi rugizwe n’abakobwa bane n’abahungu batandatu.

Umugore yitwa Courtney Rogers afite imyaka 36 y’amavuko, umugabo we yitwa Cris akagira imyaka 32.

Amakuru atangwa na nyina w’aba bana yemeza ko amafaranga bakoresha mu guhaha ibyo kurya buri kwezi abarirwa mu mapawundi £975, akaba asaga miliyoni n’ibihumbi ijana y’amanyarwanda (1,100,000fr).

Uyu mugore, Courteney, wanakuyemo inda ebyiri avuga ko we n’umugabo we bifuza kuzuza abana 12 kuko ngo kubyara abana benshi kuri bo ari ibintu byiza

Ati: “N’umugabo wanjye avuka mu bana 10, ni imfura muri bo, kandi tujya kubana yambwiraga ko yifuza ko twabyara benshi nk’ab’iwabo”

Uyu muryango utuye muri leta ya New Mexico muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho umugore yigisha abana ishuli ry’icyumweru ku rusengero mu gace batuyemo, mu gihe umugabo we ari umushumba w’itorero.

Uyu muryango uhakana ibivugwa ko waba ubyara benshi kubera idini usengeramo n’imyanya aba babyeyi bafitemo.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space