Advertise your products Here Better Faster

AS Kigali yerekeje i Kampala gukina na KCCA

Ikipe ya AS Kigali yerekeje i Kampala mu gihugu cya Uganda gukina umukino wo kwishyura na KCCA FC, mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika, CAF Confederation Cup.

AS Kigali ihagurukanye impamba y’ibitego 2-0 byaturutse kuri mpaga yateye KCCA FC ku mpamvu zo kuba itari yujuje abakinnyi bemerewe kuba ku mukino, nyuma yo gusangwamo icyorezo cya COVID-19 kuri bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ihagarariye Uganda.

Iyi kipe y’umujyi wa Kigali yahagurutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, mu gihe umukino wo uteganijwe ku wa gatatu tariki 6 Mutarama 2021.

Inkuru mu mafoto

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1402 Shares