Advertise your products

As Kigali yatomboye Sfaxien yo muri Tuniziya

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa nya-Afurika CAF Confederation Cup, AS Kigali yatomboye guhura n’ikipe ya CS Sfaxien yo mu gihugu cya Tuniziya mu ijonjora rya nyuma ribanziriza kwerekeza mu matsinda y’iri rushanwa.

AS Kigali yageze muri iki cyiciro isezereye KCCA FC yo muri Uganda, mu gihe CS Sfaxien yo igeze aha nyuma yo gusezererwa mu cyiciro kibanziriza amatsinda cya CAF Champions league, aho yatsinzwe ibitego 2-1 na MC Alger yo muri Algeriya mu mikino ibiri bahuyemo.

Umukino ubanza uzakinirwa muri Tuniziya ku itariki 14 Gashyantare 2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda ku itariki 21 Gashyantare 2021.

Ikipe izakomeza nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri, izahita yerekeza mu matsinda y’iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Uko andi makipe yatomboranye:

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1735 Shares