Advertise your products Here Better Faster

Abenshi mu banywa itabi mu Rwanda ni abatarakandagiye mu ishuri – Ubushakashatsi

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Imibare itangwa n’ubushakashatsi ku buzima n’imyororokere (DH 2019-2020) yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Rwanda abanywa itabi benshi ari abatarize nibura ku rwego rw’amashuri abanza, mu gihe kunywa itabi byongera ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandura zirimo iz’umutima ndetse na Kanseri.

DHS ya 2019-2020 igaragaza ko mu bagore banywa itabi abenshi ari abatarize nibura amashuri yisumbuye mu gihe bigaragara ko abize amashuri arenze ayisumbuye ari bo bake mu bagore banywa itabi mu Rwanda.

Bigaragagara ko mu Rwanda abagabo banywa itabi buri munsi abenshi ari abatarize nibura n’amashuri abanza cyakora na none abize amashuri arenze ayisumbuye na bo higanjemo abanywa itabi buri munsi.

Mu bagabo batanywa itabi mu Rwanda, muri bo abatarize nibo bakeya ugendeye ku mibare y’ubu bushakashatsi.

Inzobere mu kuvura indwara z’umutima akaba umuyobozi w’umuryango ubumbatiye hamwe imiryango itari iya reta irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD Alliance) Prof Joseph MUCUMBITSI avuga ko kunywa itabi byongerera nyiri ukurinywa ibyago byo kurwara indwara z’umutima ndetse na Kanseri.

Muganga MUCUMBITSI avuga ko kureka itabi bishoboka wenda n’ubwo bishobora kugora umunywi wa ryo mu minsi ya mbere ariko bigera aho bikaza.

Agira, ati “Kureka itabi birashoboka wenda ni uko bihenze mu buryo bw’ubuvuzi ariko birashoboka wenda mu minsi ya mbere biragorana kuko umuntu ashobora kubura ibitotsi, akumva nta mahoro ariko biratinda bikaza.”

Inzobere mu kuvura indwara z’umutima akaba umuyobozi w’umuryango ubumbatiye hamwe imiryango itari iya reta irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD Alliance) Prof Joseph MUCUMBITSI

Prof. MUCUMBITSI akomeza avuga ko iyo umunywi w’itabi ahagaritse kurinywa burundu ibyago byo guhitanwa naryo bisubira kuri 0.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko itabi ryica hafi kimwe cya kabiri cy’abarinywa . WHO ikomeza ivuga ko ku mwaka itabi rihitana nibura abantu miriyoni 8 muri bo abagera kuri miriyoni 7 baba ari abarinywa mu gihe abangana na miriyoni 1.5 ari abahitanwa na ryo kandi batarinywa ahubwo baba barahumetse umwotsi wa ryo uba wasohowe n’abarinywa (second-hand smoke).

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

One thought on “Abenshi mu banywa itabi mu Rwanda ni abatarakandagiye mu ishuri – Ubushakashatsi

  • December 21, 2021 at 7:46 am
    Permalink

    Murakoze

    Reply

Leave a Reply to Manibaho theonille Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space