Advertise your products Here Better Faster

Abanyarwanda baba mu mahanga bashyiriweho uburyo bwo gukurikirana imishinga yabo mu Rwanda

Ikompanyi “Iwacu Trust Management Ltd” yiyemeje guha Abanyarwanda baba mu mahanga n’abari mu Rwanda serivisi zirimo kubaka, kugura, kugurisha no gucunga imitungo itimukanwa mu rwego rwo kubarinda ibihombo biturutse ku micungire mibi y’imitungo yabo.

Ni mu gihe ari kenshi usanga Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’imbogamizi zo gutangiza no gukurikirana ishoramari ryabo mu Rwanda bitewe n’uko batahibereye, bikaba byabateza igihombo gishobora no gutuma bazinukwa gutekereza gushora imari iwabo.

Umuyobozi Mukuru wa Iwacu Trust Management Ltd Mike Urinzwenimana avuga ko bifuza gufasha abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo bikozwe mu buryo bwizewe.

Ati “Muri iki gihe kandi icyizere kigenda gitakara mu isano abantu bafitanye, ntihagakwiye kwirengagizwa isano dusangiye kuko ntacyo twageraho tudafatanije, ariko iyo byagaragaye ko ifaranga rishobora gutokoza uyu mubano, biba byiza iby’amasano byigijwe ku ruhande. Ni yo mpamvu twatangije ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd nk’igisubizo mu gukemura izi mbogamizi.”

Urinzwenimana anavuga ko icyifuzo ari uko Abanyarwanda baba mu mahanga bahaba batekanye ko imishinga yabo iri mu maboko meza mu Rwanda.

Ati “Dushaka ko bagenzi bacu, abavandimwe baba mu mahanga bagira amahoro yo mu mutima bakumva batuje mu gihe imitungo yabo bazi ko irimo icungwa neza mu Rwanda, tubashimira uburyo badahwema gufasha imiryango yabo n’ubwo baba batari kumwe, rero tumaze kubona ko hari icyuho muri serivisi bakeneye mu Rwanda, twahisemo gutangiza iyi kompanyi itanga serivisi hashingiwe ku bwumvikane n’amategeko arengera abakora ubucuruzi mu Rwanda.”

Muri Iwacu Trust Management Ltd bagufasha muri byinshi

Bagufasha kwishyura imisoro y’amazu n’amasambu ufite mu Rwanda ndetse no kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo mu irangamimerere bitangirwa ku Irembo, gutegura gahunda yo kugaruka mu Rwanda no gusura ibice nyaburanga bitandukanye, bakagushakira imodoka, no kugutegurira aho uzasura ndetse bakaba bakugira inama ku bifuza gutangirira imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda.

Nyuma yo kuba bakugurira cyangwa bakakugurishiriza umutungo, bagukurikiranira neza ibyakozwe, bagatanga raporo yuzuye ku babatumye byose bigakorwa hagendewe ku mategeko n’amasezerano yumvikanyweho n’impande zombi

Iyi kompanyi ifite ubunararibonye mu kubaka no gucunga imitungo itimukanwa, ikaba ari yo mpamvu yahuje serivisi itanga n’ibyo Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza mu mishinga yabo mu Rwanda.

Nyuma yo kuba bagura cyangwa bakagurishiriza umutungo Abanyarwanda baba mu mahanga, bakurikirana neza raporo y’uko byakozwe neza kandi bagatanga raporo yuzuye ku babatumye byose bigakorwa hagendewe ku mategeko n’amasezerano yumvikanyweho n’imande zombi.

Ibisobanuro birambuye ku mikorere na Serivisi zitangwa n’ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd, biri ku rubuga rwayo: http://iwacumanagement.rw/

Ushobora kubasanga ku cyicaro cyabo giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya ‘TRIUMPH House’ hateganye na Marine Super Market. Ushobora kandi kubahamagara kuri +250 788343330, cyangwa ukakabandikira kuri Email: iwacutrustmanagement@gmail.com

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space