Advertise your products Here Better Faster

Ababyeyi barenze imbibi z’umuco, umubare w’abana baterwa inda wagabanuka- Dr Nzabonimpa

Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu.

Impuguke mu buzima bw’imyororokere Dr nzabonimpa Anicet asanga ababyeyi barenze imbibi z’umuco bakaganiriza abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere byagabanya umubare w’abana baterwa inda

Umuco n’imyemerere bituma ababyeyi bamwe na bamwe bataganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere bigatuma babeshywa maze bamwe bagaterwa inda bakiri bato.

Abangavu n’ingimbi akenshi usanga bataganirizwa n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere aho usanga babeshywa byinshi nyamara bakabwiwe n’ababyeyi babo, ibi bigatuma bamwe baterwa inda imburagihe.

Impuguke mu buzima bw’imyororokere Dr Nzabonimpa Anicet avuga ko ababyeyi bakwiye kuganiriza abangavu cyane cyane ku kwezi k’umugore ndetse no kumenya kubara iminsi y’uburumbuke ngo kuko byafasha cyane mu kugabanya umubare w’abatwara inda bakiri bato.

Agira, ati: “Gutwara inda zitifujwe ku rubyiruko akenshi biterwa no kutamenya iby’ubuzima bw’imyororokere kuko hari abashukwa ko imibonano mpuzabitsina ari umuti w’ibiheri, abandi bakabeshywa ko umugabo udafite ubwanwa adatera inda, ariko begerewe n’ababyeyi cyane uguterwa inda byagabanuka.”

Dr Nzabonimpa akomeza avuga ko abenshi mu rubyiruko batwaye inda batabishaka ngo kubera kudasobanukirwa bihagije ibyo kubara ukwezi k’umugore ugasanga bakoze imibonano mpuzabitsina bari mu bihe byo gusama bityo agasaba inzego zitandukanye cyane cyane ababyeyi kuko ari bo abana bakwisanzuraho kurushaho kubasobanurira ubuzima bw’imyororokere.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yo muri 2015 yagaragaje ko abana b’ababakobwa hagati y’imyaka 15 na 19, abangana na 7.3% batewe inda; ukudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere bikaza ku isonga mu mpanvu zo guterwa inda kwa bo.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space